in ,

KIGALI: Dore ibirori byiganjemo koga n’umuziki bidakwiye kugucika muri iyi week-end

Studio Ingenzi yatangije gahunda y’ibitaramo ku bahanzi bakorana nayo mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenyekana no kwiyegereza abakunzi babo. 

JPEG - 52 kb
Ibi  birori bizabera muri Hilltop Hotel  ndetse saa yine za mu gitondo bizaba bitangiye ,n’aboga bazaba batangiye kwinjira mu rwogero ,ni nako kandi hazaba hari icyo kurya no kunywa ,nyuma yaho saa cyenda nibwo abahanzi bazatangira kuririmibira abazaba bitabiriye ibirori bizasozwa saa yine z’ijoro.
Producer Lagaff ari muri Studio Ingenzi

Iyi gahunda izatangira tariki 08 Ukwakira 2016, izaba irimo abahanzi bakorana n’iyi nzu itunganya umuziki, kuva mu myaka itandatu imaze ishinzwe; nk’uko twabitangarijwe na Producer Lagaffa.

Agira ati “Ni gahunda twatangije kugira ngo dufashe abahanzi dukorana nabo. Twasanze nyuma yo kubakorera indirimbo no kubakurikirana, hanakenewe ibitaramo byo gutuma barushaho kwegera abafana babo no kumenyekanisha indirimbo zabo, bitabaye ngombwa gukomeza gutegereza gusa ibitaramo byateguwe n’abandi nabyo biza gake.”

Icyo gitaramo kitwa “Papampana Pool Party”. Kizabera mu mujyi wa Kigali guhera saa yine z’amanywa kugera saa yine z’ijoro. Hazaba harimo ibikorwa binyuranye nko koga no gususurutswa n’aba Dj banyuranye nka Dj Jincy, Dj Dizo, Dj Blow.

 

Papampana Pool Party

Abahanzi bazaba barimo ni abahanzi basanzwe bafashwa na Studio Ingenzi barimo Angel Mutoni, Assinah, City Yankees, Syntex, Vaga Vybz, Evap, Khalfan, Ricky Passwword, Since, T-Rock na 101Ent.

INGENZI Records ni iy’umuririmbyi wo ukomeye  Mihigo François Chouchou

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko ibikorwaby’ubusambanyi bikomeje gutamaza rubanda nyamwinshi ku mbuga nkoranyambaga

Manchester United ihangayikishijwe n’ubuzima bw’umwe mu bakinnyi bayo bakomeye (impamvu)