Umukobwa witwa Mukandayambaje Martine wiga muri Maunt Kenya University yatuburiwe n’ibisambo bamusigira isabune.
Uyu mukobwa yavuze ko yatuburiwe n’umugabo umwe ndetse n’umukobwa, aha ibi byabereye mu murenge wa Muhima.
Martine wari uvuye kwiga avuga ko yahuye n’aba batubuzi aho bamubeshye ko agomba kubika amafaranga ye na telephone muri envelope kuko ngo hari imodoka itwara amafaranga yakoze impanuka.
Bamubwiye ko Polisi iri gufata buri muntu ufite amafaranga arenze ibihumbi 6 kugira ngo bayasubize muri iyo modoka yari yakoze impanuka.
Uyu mukobwa yaje gukora ibyo yasabwaga nuko atandukana n’aba batubuzi ageze imbere yagaruye ubwenge arebye muri envelope abona harimo isabune n’ibikarito.
Uyu mukobwa yahise yiyambaza abashinzwe umutekano. Kugeza ubwo BTN TV dukesha iyi nkuru yayitangaje umwe muri ibyo bisambo yari yafashwe n’urwego rw’irondo.