in

Umugabo yatwitse umwana we w’imyaka 12 kugeza apfuye nyuma yo kwanga gukora umukoro wo mu rugo

Papa yatwitse umuhungu we mu rugo nyuma yuko umuhungu adashoboye gusubiza ikibazo yari yahawemo umukoro.

Ibintu biteye ubwoba byabereye mu nzu y’umuryango i Karachi, muri Pakisitani.

Nazir Khan yahagaritswe umutima n’uko umuhungu we w’imyaka 12 adashobora gukora umurimo yahawe.

Nazir yahise asuka kerosene hejuru ya Shaheer Khan (umuhungu we) maze acana by’imikino aho agerageza gutera ubwoba umuhungu we ngo arangize umukoro we.

Bitunguranye urumuri rwakingeje amavuta rutwika umwana.

Umubyeyi Shazia (Mama w’umwana) yumvise induru y’umuhungu we, yihutira kwinjira mu cyumba, aho we n’umugabo we bateraguye ibiringiti n’imyenda umwana wabo kugira ngo bazimye uwo muriro.

Uyu mwana w’imyaka 12 yahise ajyanwa mu bitaro, aho yaje gupfa hashize iminsi 3 biturutse ku bikomere yagize.

Nyuma y’ibi bintu biteye ubwoba, Shazia yafashe iminsi ibiri yo kubabazwa n’urupfu rubabaje rw’umuhungu we, mbere yo guhitamo kurega umugabo we.

Polisi yataye muri yombi Nazir ku ya 17 Nzeri, kandi azakomeza gufungwa kugeza igihe urukiko ruzaburanisha ku ya 24 Nzeri.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Pakisitani bibitangaza, umupolisi waho, Salim Khan, yavuze ko Nazir yarakajwe cyane n’uko umuhungu we yashakaga kujya gutwara akadege mbere yo gusoza umukoro.

Papa yasabye umuhungu we gusubiza ibibazo byinshi bijyanye n’umukoro we, umuhungu w’imyaka 12 atanga “ibisubizo bidashimishije”.

Salim akomeza avuga ko Nazir yemeye icyaha cye amaze gufatwa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko byagenze kugira ngo umukobwa ujijutse atuburirwe amafaranga na telefone agasigirwa isabune n’ibikarito

Umugore wahimbye ko bamushimuse yahanwe bikomeye yireguza ubusazi