Umubiri ukoze ku buryo iyo urugero rw’amazi rugabanutse ugusaba andi, ubibwirwa n’uko wagize inyota. Gusa hari ibindi bimenyetso umubiri ushobora kukwereka, ukumenyesha ko ukeneye amazi cg utayakeneye.
Kunywa amazi mu gihe nta kintu uragashyira mu gifu nabyo bifitiye umubiri umumaro mwiza, ibi ni bimwe mu bintu byiza biterwa no kunywa amazi mu gitondo nta kintu urafata cyo kurya.
1.Bituma umuntu agira uruhu rwiza
Niba ushaka koza uruhu rwawe rugasa neza, kunywa amazi ni imwe mu nzira zifasha umuntu kubigeraho ugasa neza.i Iyo umuntu afite umwanda mwinshi mu mubiri uruhu ntirushobora gucya usanga rwijimye. Kunywa amazi bituma uruhu rworoha , rugatoha bituma umuntu agira uruhu rukeye cya cyane urwo mu maso.
2.Bigabanya imyanda mu mubiri
Kubera kunywa amazi bituma ujya kenshi mubwiherero, bituma hari imyanda isohoka akenshi ituruka mubyo turya n’ibyo tunywa bishobora kwangiza umubiri, iyo ufashe amazi rero uba ugabanya n’umwanda mu mubiri kandi bigabanya kubyimba inda.
3.Birinda impatwe
Iyo unywa amazi ahagije bikurinda uburwayi bw’impatwe(kwituma bigoye)kuko kunywa amazi bizafasha umubiri gukora igogora.
4.Birinda kuribwa n’umutwe
Imwe mu mpamvu nyinshi zitera abantu kuribwa n’umutwe ni uko batanywa amazi ahagije. Umwuma ni kimwe mubitera umutwe. Kunywa amazi birinda umuntu umwuma. Kunwa amazi ikirahure kimwe mu gitondo ni umwe mu muti w’umutwe. Kunywa amazi uhereye mu gitondo kandi bituma umuntu atagira umwuka mubi n’izindi ndwara ziterwa na mikorobe.
5.Bituma umuntu asonza
Buri wese azi ko kurya ari ingezi, ese ni iki ukora iyo wumva ushonje ? kunywa amazi mu gifu nta kintu kirimo byongera ubushake bwo gusha kurya(apetite). Nubyuka mu gitondo ujye unywa amazi, ikirahure bizakurinda kugira ibindi bibazo byose byaturuka ku mafunguro uri bufate uwo munsi.
6.Byihutisha igogorwa
Kunywa amazi mbere yuko ugira ikintu kintu cyose ushyira mu nda byoroshya igogorwa, bikaba bifasha umubiri gusaka intungamubiri aho zigenewe bibyura kunywa ibirahure umunani birebire ku munsi bifitiye umumaro umubiri w’umuntu.
7.Byoza amara y’umuntu
Kunywa amazi bituma imyanda yo mu mara isohoka, kandi bifasha umubiri kuvoma intungamubiri byihuse ziboneka mubyo turya.
8.Bituma utakaza ibiro
Kuberako amazi atagira intungamubiri nkiboneka mu birirwa bisanzwe(calories), ntabwo kuyanywa bizanira umubiri ingaruka n’imwe bityo rero kunywa amazi bigabanya ibiro byinshi n’umubiri harimo no kugabanya umubyibuho ukabije (Obesite. Iyo umuntu anywa amazi aragenda akagabanya imbaraga amavuta menshi n’umunyu biba bifite.
9.Byongera imbaraga z’umubiri
Nuzajya wumva ufite intenke z’umubiri, jya unywa amazi, byibura ikirahure kimwe kirekire, byongera abasikirikare b’umubiri, kandi bikwirakwiza umwuka mwiza mu maraso(oxygen).