Kurera bisa n’ibyagoye 50 utarigeze urerwa n’ababyeyi nk’uko twabibagejejeho ubwo twababwiraga  inkomoko y’urwango ruba hagati ye n’umuhungu we w’imufura.Gusa nk’uko bigaragara 50 cent utabana n’umwana n’umwe muri babiri yabyaye nta uruhari runini yagiye agira  ngo abana be bajyanywe na banyina ndetse biherekezwe n’amakimbirane y’urudaca ,dore ko NY Dailynews ivuga ko akenshi abagore yahuye nabo babaga bashaka  kwikubira umutungo urenze uwo atunze.
Kuri ubu biravugwa ko Curtis James Jackson III abenshi bazi nka 50 Cent ngo ubwe yitangarije ko igihe cyo gisigaye  ari gitoya maze agahagarika kwerekera kuri Bank agiye kwishyura amafanga yo kwita ku burere bw’imfura ye  , Marquise Jackson.
50 ati” ubuzima buzima buratangira vuba aha, ikibabaje ndakwifuriza ibyiza Shaniqua shaka akazi â€
Aya magambo ya Marquise wuzuzaga imyaka 18 arimo gushinyagurira se batabanye kuva mu buto kuko nyina yahise amwangarana maze yirukankira mu nkiko kugira ngo abona uko akuramo 50 amafaranga yo kurera uyu mwana.
Kutumvikana kwa 50 n’umwana we w’imfura bivugwa ko byagiye bihemberwa na Shaniqua wumvishaga umwana ko se atamwitaho ibindi  kuri ibi wabyisomera hano : Ngiyi inkomoko y’urwango ruba hagati ya 50 cent n’umuhungu we ndetse n’uko rusa n’urutazagira iherezo!
50 cent afite abana babiri aribo Marquise Jackson yabyaranye na Shaniqua ndetse na Sire Jackson yabyaranye na Dapyne Joy nawe batabana. Marquise yahoze iteka yandagaza se ,abitewe na nyina bigatuma ahora aterana na se hejuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga,kuri ubu kuba Marquise agiye mu mubare w’abaciye akenge ntacyo azongera gusaba se ,ahubwo azajya akishakira nibimunanira agisabe nyina ababana ni bakibura bisure ,ariko ntabwo bazagaruka gukomanga kwa 50,muri make 50 akize inkeke yo kwishyura Shaniqua utarasibye kumwereka ko ntacyo ari cyo dore ko aherutse gutangaza ko yafashaga 50 Â akamugaburira yabuze icyo kurya no kunywa ari kwicira isazi mu jisho.