in ,

Kubona Kitoko mu nzoga wari umurokore bitunguye benshi !

Musabwa Bibarwa Patrick wamamaye ku kabyiniro ka ‘Kitoko’ muri muzika, kuri ubu ubarizwa mu Bwongereza aho yagiye gukurikirana amasomo ye,aherutse kuzuza imyaka 31 y’amavuko,Ubusanzwe Kitoko  bizwi na benshi ko ari umurokore  ariko mu gitondo cyo Kuwa Gatandatu taliki ya 17/09/2016 yashyize hanze ifoto acigatiye icupa ry’igisindisha.

maaalama

Ubusanzwe kunywa ibisindisha ku barokore birabujijwe kandi heineken ni igisindisha gifite 5 % bya Alcohol. Kubona rero Kitoko abenshi bari bazi ko ari umurokore ateruye iri cupa byagutungura ariko si na wowe gusa byatungura kuko hari n’undi mu bakunzi be byatangaje maze ahita amubaza agira ati”Ese si nti wahoze uri umurokore …karabaye weeeeee,njye nari nziko abaporo mutazinywa kumbi icyayi wakivuyeho ”

Kitoko uherutse gutangaza ko akunda umugati n’umuceri, ariko ngo nta biryo yanga ukeretse ibyaba birimo uburozi cyangwa indi myanda yatuma yandura,ubu uwarenzaho ko abisomeza Heineken ntabwo yaba yibeshye kuko nawe ntapfunwe  yigeze agira ryo kubyeka abantu basaga ibihumbi 63 .

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyitwarire itunguranye ya Clement yaba hari icyo ivuze mu mubano we na Knowless

Dore uko 50 Cent agiye gutura umutwaro w’urwango yagiriraga umuhungu we