Tottenham Hotspur yanditse amateka mu ijoro ryabereye ku kibuga cya Etihad Stadium, itsinda Manchester City ibitego 4-0, isesa agahigo ka City ko kumara imikino 52 idatsindwa ku kibuga cyayo kuva mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Ibitego byatsinzwe na James Maddison, Pedro Porro, na Brennan Johnson byahaye Tottenham intsinzi y’amateka, ni na ko basoza urugendo rwa Pep Guardiola rutari rwigeze kubaho mu mwuga we, aho yatsinzwe imikino itatu yikurikiranya mu gihe gito mu Bwongereza.
Iki ni igihombo kinini cyane kuri Manchester City idafite umukinnyi w’ingenzi Rodri, wasibye umukino kubera imvune. Tottenham, yaje idafite ba myugariro bayo b’ibanze, yatsinze itunguranye n’ubwo mu mukino uheruka yari yatsinzwe na Ipswich.
Iyi ntsinzi yashyize Tottenham ku mwanya wa gatandatu, mu gihe Manchester City isigaye iri inyuma ya Liverpool, ishobora kongera ikinyuranyo mu gihe yatsinda umukino wayo utaha.