in

Real Madrid mu cyamunara y’ibikoresho by’amateka bya Santiago Bernabéu

Ikipe ya Real Madrid, ifite ibikombe 15 bya UEFA Champions League, yatangiye guteza cyamunara ibikoresho byo mu rwambariro rwa Stade yayo ya Santiago Bernabéu rwakoreshejwe n’abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo, David Beckham, Karim Benzema, Zinedine Zidane, Sergio Ramos na Luis Figo. Iyi cyamunara izamara iminsi 14, guhera tariki ya 12 kugeza tariki ya 26 uku kwezi, aho utanga ubusabe bwo kugura agomba gutangirira ku bihumbi 10 by’Amayero.

 

Ibikoresho biri ku isoko byashyizwe ku rubuga rwa Sotheby, ruzwiho gutegura cyamunara mpuzamahanga. Iki gikorwa kibaye nyuma y’ivugururwa rya Stade Santiago Bernabéu, ryatwaye arenga miliyoni 500 z’Amapawundi. Muri ibyo bigurishwa, harimo ibikoresho byo mu rwambariro byakoreshejwe hagati ya 2002 na 2022, ibice by’ibikombe byagiye itwara mu bihe bitandukanye, imitako minini, ndetse na zimwe mu nzungu z’iyi Stade mbere yo kuvugururwa.

 

Ikipe ya Real Madrid iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Burayi, aho irushwa amanota atandatu na FC Barcelona. Ku Cyumweru Saa moya n’iminota 30 z’umugoroba, izakina na Leganés, mu gihe abakunzi bayo bakomeje gushishikazwa n’iyi cyamunara ndangamurage.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nicki Minaj yahishuye impamvu yasabye Davido kuza mu ndirimbo ye nshya ‘If it’s Okay’

Dore uduhigo twose Tottenham yanditsemo amateka kuri Etihad