imikino
Dore uduhigo dutanu Messi yavanyeho mu gihe kingana n’icyumweru gusa

Lionel Messi umaze kumenyerwa ko buri gihe akandagiye mu kibuga akenshi akuraho agahigo, ubu bwo icyi cyumweru yashyizeho akandi gahigo ko kuba yakuyeho uduhigo 5 twose icyumweru kimwe, ibintu utumvishe kandi utazanumva kenshi muri ruhago.
1. Lionel Messi ni we ufite hat-trick nyinshi muri Champions League
Nyuma yo gutsinda Celtic hagati mu cyumweru muri UEFA Champions League 7-0 agatsindamo Hat-trick yanditse amateka. Nubwo umukinnyi ufite ibitego byinshi muri Champions League akiri mukeba Cristiano Ronaldo, Messi ni we watahanye imipira cyane muri iri rushanwa aho yatsinze hat-trick 6 zose. Akaba aciye kuri Cristiano Ronaldo, Alfredo Di Stefano, Ferenc Puskas bose bakiniye Real Madrid batsinze bo 5.
2. Leo Messi ni we mukinnyi utsinze hat-trick muri saison nyinshi za Champions League.
Lionel Messi yatsinze byibura hat-trick imwe muri saison 5 za Champions League. Nta wundi mukinnyi mu mateka warengeje saison 3 akora ibyo uyu mugabo yakoze muri 5.
- 2009-2010 yatsinze Arsenal hat-trick ubwo yayitsindaga ibitego 4 byose.
- 2010-2011 yatsinze Victoria Plzen ibitego 3
- 2010-2011 anatsinda AC Milan ibitego 3
- 2011-2012 atsinda Bayern Leverkusen ibitego 5
- 2014-2015 atsinda APOEL Nicosia ibitego 3
- 2016-2017 atsinda Celtic ibitego 3
Ibitego 21 mu mikino 6.
3. Messi ni we mukinnyi utsinze ibitego byinshi muri Champions League muri Stade imwe.
Stade ya Camp Nou yabonye byinshi, amakipe nayo ahabonera byinshi, urugero rwa hafi Celtic. Gusa iyi stade yabonye Messi atsinda bwa mbere muri Champions League muri 2005 atsinda Panatheikos kugeza ku gitego cye cya nyuma yatsinze Celtic, byose hamwe bibaye ibitego 47 muri Champions League muri iyo stade.
Raul Gonzalez wari ufite aka gahigo yari afite ibitego 46 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 41 i Santiago Bernabeu.
4. Messi ni we wafunguriye Barcelona amazamu kenshi muri Champions League.
Aka ni agahigo ko muri Barcelona aho yafunguye amazamu inshuro 11 zose. Patrick Kluivert umukurikira afite inshuro 5 zonyine.
5. Messi ni we mukinnyi wenyine watsindiye muri Stade 34 zo muri Espanye.
Agahigo kadasanzwe. Lionel Messi atsinda Leganes muri La Liga iyi weekend, yabaye umukinnyi rukumbi utsindiye muri stade 34 zose zo muri Espanye. Raul Gonzalez wari ufite aka gahigo yatsindiye muri stade 33.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro8 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
inyigisho9 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Imyidagaduro2 days ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.