Umuhanzikazi Young Grace yahengereye ari  ku mugoroba wo  cyumweru ( taliki ya 18/09/2016) maze  ashyira  hanze ifoto  imugaragaza yambuye ariko yikinze inkoko ,iyo foto yavugishije benshi mu bantu ibihumbi birenga  33,Kuri Ubu  byarangiye ahamije ko agirira ikizere umubiri we ariko akomeza gukoresha gakondo ahisha ibanga ry’abakobwa gusa ibi byose akabikora hari icyo bihatse.
Kwiyambura ubusa kwa Young Grace agatora inkoko akayikinga ku myanya y’ibanga n’ibisate by’ibicuma akabikinga ku mabere,YEGOB.RW yabashije kumenya ko bihatse kwamamaza  indirimbo ashaka ko izaba ari agatangaza.
Umuhanzikazi Young Grace yakuyemo imyenda maze agabanya isoni akoresheje gakondo
Imwe mu nshuti za Young Grace yatangarije YEGOB.RW ko  itazi neza niba abikora yigana gusa ngo ibyo akora arabizi kandi ntapfunwe bimutera .
Iti” Grace ntabwo nzi niba yaba abyigana gusa ubona ibyo akora abizi ndetse akabikorana icyizere cyinshi,kandi ubona ntasoni abifitemo ndetse n’igihe afotorwa ariya mafoto wabonaga ntakibazo bimuteye gukuramo isutiya ….[] gusa byose arabikorera ngo indirimbo yise “Habayeho” Â ”
Ni byo koko Young Grace afite indirimbo nshya yise “Habayeho” ndetse we ubwe nk’uko yongeye kubyereka abafana be ,yifashishije indi foto isa n’iyamamaza iyo ndirimbo ye ,ifoto imugaragaza  yicaye ariko ubona atambaye gusa yahishe icyubahiro cy’abagore n’inkoko n’ibicuma ndetse yanditseho iti”HABAYEHO” by Young Grace  ” Nawe ubwe yiyandikiye ati ” ikindi gihangano kiri munzira ….Habayeho”
hhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
arko uyu ni umusazi
asyii kireke gutera abantu umwaku
Wareka kuyireba c, njye mwaranyobeye kbsa mugira urwango ntazi iyo ruva kdi iyaba ari Rihanna muba mukomye amashyi.