Ntagushidikanya ko umwaka ushize wa 2021 wabaye umwaka ukomeye ku batuye Isi hafi ya bose, byumwihariko kubera ibiza byagiye biwugaragaramo byateje benshi kuwubamo bafite sitiresi iri ku rwego rwo hejuru.
Buri uko umwaka mushya uje abantu barahirira guhindura byinshi ndetse no kugira intego zinyuranye ndetse ibyo byubahirijwe neza usanga umwaka ubaye mwiza kuri bo.
YegoB.com yaguteguriye zimwe mu nzira za bugufi zagufasha gusoza umwaka wa 2022 bafite akamwenyu:
1.Iyongerere igihe cyo kwiyitaho: Uyu mwaka wutandukanye n’umwaka ushize, Niba utarabonye akanya gahagije ko kuruhuka no kwita ku muryango wawe cyangwa umubano wawe icyi nicyo gihe. Ndabizi ko hari abagira akazi kenshi kababuza kubona ako kanya, Ariko kandi hari n’abandi biyicira ubuzima bagakora ikirenga ntayindi mpamvu ifatika gusa ari ugushaka iterambere mu buryo bwihuse, nyamara burya icyawe ntaho kijya. Kwiha akanya ko kuruhuka no gutekereza neza no kwishimana n’umuryango bizagufasha gusoza uyu mwaka ufite akamwenyu ku munwa ntakabuza.
2.Ba ahantu hasukuye: Aha ndibanda cyane ku basore n’inkumi bakiba mu macumbi, Buriya isuku n’umwuka mwiza waho utuye bitanga umutuzo w’umuntu cyane. Rero nyamuneka gerageza aho uba habe isuku ihagije buri kimwe kibe ku murongo bizakurinda Sisiresi bityo usoze umwaka ufite akamwenyu.
3.Iyiteho mu buryo bwose: abantu benshi usanga batazi kwiyitaho pee! Agasoza umwaka arya muri resitora, ntajya akora siporo n’ibindi byinshi. Kwiyitaho aha rero mvuga ni ukugerageza kwikorera ibintu nkenerwa ntawundi ubigukoreye, Gerageza gushyira ubuzima bwawe ku murongo, Kora imyitozo ngororamubiri iringaniye, itekere neza kandi urire igihe, Karaba neza bihoraho umubiri uhumeke, ruhuka ubwonko bukore neza. Ibi nubikurikiza neza nkwijeje kuzasoza 2022 uvuga ko ntawubayeho neza kukurusha .
4.Sabana: Nshuti yanjye iga guhindura byinshi, niba hari n’imico myiza utifitemo tangira uyige. Birashoboka ko udakunze kuvuga cyane mbese ukunze kuba wenyine utazi gusabana n’abandi ariko kandi ibuka ko iyi si ntawigira. Birashoboka ko ujya ukenera ubufasha runaka ariko kubera ya kamere yawe yo kudasabana ukabura ubwo bufasha, Ndagirango nkubwire ko ukeneye kwiga gusabana n’abandi kuko bizagufasha gusoza uyu mwaka neza ndetse mu buryo utacyekaga.
5.Gira icyizere: Iyi niyo nzira dusorejeho uyu munsi, Birashoboka ko umwaka ushize bitagenze neza, ntacyo winjije nyamara waravunitse cyane. Ntarirarenga nshuti icyizere uza kugira nicyo cyiza kugutiza imbaraga zo kongera kugerageza gukora. Ibuka ko inkono ihira igihe, Rero horana icyizere mubyo ukora byose bizagufasha gusoza uyu mwaka neza kandi wishimye.