in ,

Ibintu ugomba kwitaho cyane mbere yo gusubirana n’umuntu mwahoze mukundana (EX)

Urukundo ruratangaje cyane, Kimwe no gutandukana hagati y’abakunda cyangwa ababana habaho no gusubirana ku mpande zombi ndetse rimwe na rimwe zigakomera kurushaho.

Gusa ariko nubwo tuvuze ko bibaho cyane ndetse rimwe na rimwe bigatanga umusaruro, Ntibikuraho ko ari umwanzuro ukomeye gufata kandi usaba kwitonda cyane kuko ushobora kukwangiriza ubuzima noneho bya burundu, Izi ni zimwe mu ngingo twaguteguriye ugomba kubanza kwitaho no gutekerezaho mbere yuko wemera gufata uyu mwanzuro.

1. Mbere na mbere tekereza kucyabatandukanije mbere hose: Hari ibibazo bimwe na bimwe bitacyemuka kabone Nubwo abakundanye basubira inshuro 10, Aha twavuga nka kamere y’umuntu, Akenshi kamere umuntu aba afite iyo ayifatanije no kutamenya guca bugufi ntibijya bishoboka ko hari uwo barambana mu mubano.

2.Ishingireho mu gufata uwo mwanzuro: Mu gufata umwanzuro wo gusubirana n’uwo mwahoze mukundana(Ex) gerageza kwibanda ku ruhande rwawe kuruta urwa mugenzi wawe, Urugero ese nyuma yo gutandukana nawe wiyumvise ute? Waramukumbuye cyane se? Ibi niba byarabayeho ukumva nta mahoro wagize mutari kumwe ni byiza ko niba ayo mahirwe yo gusubirana abonetse wabyemera mugasubirana kuko bizaba byiza ku buzima bwawe.

3.Ite ku cyahindutse nyuma yo gutandukana: Iyi ni ingingo y’ingenzi ugomba kwitaho mbere yo gufata uwo mwanzuro wo gusubirana, Reba neza niba bimwe mubyo mwapfaga mukiri kumwe mbere, wararebye aho byapfiriye niba ari wowe byaturutseho ukikosora mbere y’icyo cyemezo. Kuko ushobora gusanga ntacyo ukijije ahubwo wiroshye mu muriro igihe utabanje kwita kuri iyi ngingo.
4.Ibaze ikibazo unagisubize Ese uriteguye gusubirana n’uwahoze ari umukunzi wawe: Gusubirana n’umu Ex wawe ni intambwe ikomeye gutera nshuti yanjye, ni ukwiyemeza mu yandi magambo. Byaba byiza rero ubikoze wabanje kwitegura ukibaza icyo kibazo ukanagisubiza mbere gufata umwanzuro. Menya ko witeguye kwirengera ingaruka zabaho no guhangana nazo.
5.Bikorere impamvu zirimo gukura: Rimwe na rimwe hari ubwo umusore cyangwa inkumi ashobora kwitwara nabi bitewe n’uko atarakura bihagije mu mutwe ngo amenye inshingano, Rero ndaguha inama niba nanone wumva umaze kugira aho ugera mu bushobozi ndetse ukaba wumva ukeneye kugira inshingano z’abakuze, Ukaba se ukeneye gusubirana nawe kugirango umurongore akubere umugore cyangwa umugabo. Ukeneye kubyara ukubaka umuryango wawe nawe, Izi mpamvu zirumvikana kandi ni nziza. Wafata uwo mwanzuro ariko ukagira nawe imico uza wahinduye ndetse ukiga guca bugufi birushijeho, kugirango wa muryango ushaka kubaka uzarambe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore inzira 5 zizagufasha gusoza uyu mwaka wa 2022 wishimye

Umunyarwenya Rusine yatahanye akayabo avuye mu gitaramo (Video)