in ,

Dore impamvu Urban Boyz na Tom Close bivanye mu gitaramo bagombaga guhuriramo na 2Face

Tom Close na Urban Boyz ntibazaririmbana n’umuhanzi wo muri Nigeria 2Face Idibia utegerejwe mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2016.

Innocent Ujah Idibia[usigaye wiyita Tu Baba] ategerejwe mu gitaramo cya live agomba gukora kuri uyu wa Gatanu muri Serena Hotel, yagombaga kuzaririmbana n’abahanzi Urban Boyz na Tom Close bo mu Rwanda ariko ubu bombi bamaze gusezera bavuga ko batazaririmba kuko ‘uwabatumiye yanze kuzuza amasezerano’.

Tom Close ni we wabanje kuvuga ko atazitabira igitaramo cya 2Face Idibia, yashinje ubuyobozi bwa kompanyi Entertainment Promoters kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo yivana mu bagomba kuririmba.

Yanditse no kuri Facebook amenyesha abafana be ko atacyitabiriye iki gitaramo ku mpamvu zitamuturutseho ahubwo ko byaturutse ku bateguye igitaramo bamutengushye.

Uyu muhanzi ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Malayika murinzi’ yanditse ati “Ndifuza kubamenyesha ko kubera ko abateguye iki gitaramo batubahirije ibyo twumvikanye njye ntazabasha kukibonekamo gusa niba hari uwifuzaga kuzaza kureba 2Face hamwe n’abandi bahanzi bazaba bari muri iki gitaramo, ibi bidakwiriye kugira uwo bibuza kuzaza.”

Urban Boyz nayo yatangarije IGIHE ko yivanye muri iki gitaramo kuko uwagiteguye yananiwe kubishyura igice cya mbere cy’amafaranga yagombaga kubafasha kwishyura itsinda ry’abacuranzi bagombaga kubafasha mu myitozo ya live mbere y’uko igitaramo kiba.

Safi Madiba ati “Igitaramo badutumiyemo ntabwo ari ukujyana CD, ni ukuririmba live, twari twumvikanye na Belinda[umuyobozi wa kompanyi yatumiye 2Face] twemeranya ko agomba kuzatwishyura avance mbere tukabona uko twishyura abazadufasha gukora live ariko ntabwo yabyubahirije.”

Yongeyeho ati “Nonese twagombaga kwikora ku mufuka tukishyura abacuranzi, ubwo twakwizera gute ko igitaramo kizaba? Igitaramo kitabaye se amafaranga yacu ubwo ntiyaba apfuye ubusa? Avance twumvikanye ntayo yaduhaye, hashize igihe kinini atubwira ngo araje ayaduhe bikarangira tumubuze kugeza uyu munsi hasigaye amasaha make ngo igitaramo kibe.”

Safi yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ryivanye mu bagomba kuzaririmba mu gusigasira izina ryabo no kwirinda kuzakora ibidafututse imbere y’abafana.

Ati “Ubwo dukomeze duceceke dutegereze ko igitaramo kigera tuzazane CD kandi ari ukuririmba live? Ni ibintu bidusebya imbere y’abafana bakabona ko byatunaniye kandi ari imitegurire mibi y’igitaramo.”

Umuyobozi wa Entertainment Promoters, Murerwa Belinda yavuze ko bitari bikwiye ko aba bahanzi bivumbura ahubwo ko bari kuba ‘abanyamwuga bagashakisha uko bakora imyitozo hanyuma bakazishyuza igitaramo kirangiye’.

Ati “N’ubundi ntabwo igitaramo bari kwishyuza cyageze, ntabwo cyabaye ngo bavuge ko nabambuye. Ubundi ntabwo numva neza imikorere y’abahanzi bo mu Rwanda, ntibiba binaniranye, byashoboka ko bashaka uko bishyura abagombaga kubafasha hanyuma bakazishyuza nyuma umusaruro wabonetse.”

Yongeraho ati “Nka Tom Close ntabwo binteye ikibazo kuko n’ubundi ni we wanyinginze ansaba kuririmba, yarambwiraga ngo nubwo namubabarira nkamuhuza na 2Baba gusa. Nkawe nta kibazo binteye kuko n’ubundi yashakaga kuririmba anyinginga, Urban Boyz bo navuganye na Safi namwemereye ko mbaha amafaranga yabo saa sita[zo kuri uyu wa Kane].”

Tom Close na Urban Boyz bagombaga gufasha 2Face bateye umugongo igitaramo

Murerwa Belinda yavuze ko aba bahanzi bashaka kumunaniza no gushaka inzira bakwangisha abafana igitaramo yateguye. Ati “Ibi bari kuvuga mu itangazamakuru ntabwo ari umuti w’ikibazo, ni ugushaka gusenya igikorwa gusa.”

Yabwiye IGIHE ko 2Face Idibia agomba kugera i Kigali ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Mbere y’uko aza byari byatangajwe ko agomba gusangira n’abahanzi nyarwanda babyifuza ifunguro rya nimugoroba ariko bisa n’ibitari bworohe kuko arahagera amasaha akuze.

Nta kintu na kimwe 2Face arandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose akomoza ku rugendo rwe i Kigali gusa hari video ngufi yacicikanye kuri Instagram mu Rwanda uyu muhanzi yemeza ko azaza. 2Face ntiyigeze ayishyira ku mbuga akoresha nta n’icyo aratangaza ku by’iki gitaramo gusa abamutumiye bavuga ko agomba kuza nta kabuza.

Source : igihe

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo Miss Keza Joannah yasebejwe no kwiyongera ikibuno ku foto

Irebere uburyo Luis Suarez yatoboye umukinnyi ikirenge mu mukino waraye ubaye (amafoto na Video)