in

Dore impamvu benzema y’itabiriye ibirori bya Ballon D’or yambaye nka 2pac witabye Imana kera

Mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2022,Karim Mostafa Benzema yegukanye igihembo cya mbere cya Ballon d’Or, acyakira yambaye imyambaro isa n’iyo Tupac Amaru Shakur wamamaye nka 2Pac yaserukanye mu itangwa ry’ibihembo bya American Music Awards mu 1996.

Ibi birori bihuza abakunzi b’umupira w’amaguru byabereye i Paris mu nyubako ya Châtelet Theater, rutahizamu wa Real Madrid yaserukanye uyu mwambaro usa n’uwa 2pac mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muraperi wishwe kuwa 13 Nzeri 1996.

Muri ibyo birori 2Pac yahawe igihembo cy’umuraperi mwiza w’umwaka .

Ijambo yatanze icyo gihe uyu muraperi yavuze ko inzozi ze zibaye impamo ndetse abwira abandi kudacika intege kuko nabo igihe kizagera bakagera ku nzozi zabo.

 

Yagize ati “Mpagaze hano ku bandeba mwese mu menyeko inzozi ziba impamo. Inzozi zawe ufite zizaba impamo nudacika intege.’’

Benzema w’imyaka 34 nawe yabaye nk’ukoresha aya magambo avuga ko inzozi ze zabaye impamo.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa mu 2017 ubwo yari mu kiganiro na Highsnobiety yavuze ko yakuze yumva umuziki wa Hiphop wiganjemo indirimbo za 2Pac cyane.

Mu kwisimira iki gihembo mu butumwa bumara amasaha 24 uyu mukinnyi yakoreshe indirimbo ya 2Pac ‘All Eyes On Me’, nyuma akurikizaho amashusho yakozwe n’abafana b’uyu muraperi bashimira Benzema ku gihembo yawe nk’umukinnyi uhiga abandi ku Isi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya Clapton umugore we niwe wamukuye muri Ghetto yabagambo i nyamirambo

Amafoto:Umukecuru wa Mukura yarenzwe n’ibyishimo kubera urukundo yeretswe n’amavubi ubwo yamusuraga