in

Dore imikino 5 Rayon Sports igiye gukurikizaho ishobora kubonamo amanota uko yakabaye

Ikipe ya Rayon sports iri mu makipe amaze kugaragaza ko afite gahunda yo guhatanira shampiyona kuko imaze gutsinda imikino yayo ibiri ibanza uwa Rutsiro na Police Fc.

Dore imikino itanu Gikundiro igiye gukurikizaho.

Ikipe ya Rayon sports irakira Rwamagana itorohewe n’imibereho kandi ikaba atari ikipe tuziho kugora Rayon sports, bivuze ko Royon ariyo ihabwa amahirwe menshi ku rupapuro.

Nyuma y’uwo mukino Rayon Sports izajya kwa Marines ikunda gutesha amanota cyane Rayon sports, bitewe n’umushinga Marines ifite wo kuzamura abana, rero bituma bashaka kwigaragaza kugira ngo Rayon sports ibagure bituma bakanira cyane.

Rayon ivuye kwa Marines izahita yakira AS Kigali idakunda gushobora Rayon sports uko yaba imeze kose igikomeye ikora ni ukunganya.

Nyuma ya As Kigali Murera izerecyeza I Rusizi kwa Espoir, igora cyane Rayon sports bitewe n’ikibuga cyayo kibi gikunda kugora amakipe.

Rayon sports iyo mikino itanu izayisoreza kuri Gorilla ifite abayobozi bihebeye,ariko ibyo bitavuze ko yayiha amanota ahubwo baba bakaniye cyane.

Reka tubihange amaso turebe amanota Rayon sports izabona kuri /15 kuko amateka agaragaza ko Rayon Sports itsinze Rwamagana izaba ibonye intsinzi ya 3 mu mikino 3 itangira shampiyona kuva muri 2006,kandi ifite ubushobozi bwo kubikora ikabona ayo manota yose ariko umupira w’amagura urihariye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Rayon Sports indi kipe ikomeye hano mu Rwanda yashyize hanze amatike ya sezo

Umunyamakuru w’imwe muri televiziyo zikunzwe mu Rwanda yakoze ubukwe(AMAFOTO)