in

Umunyamakuru w’imwe muri televiziyo zikunzwe mu Rwanda yakoze ubukwe(AMAFOTO)

Umunyamakuru wa Radio/TV1 ikundwa na benshi mu Rwanda, Peter Claver Nizeyimana yakoze ubukwe na Nambaziyera Xaverine bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Ni ibirori byabereye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri, 2022 bibimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata muri Chapelle ya St Andre ya kiriziya Gatorika, i Muhanga.

Muri ibi birori byitabiriwe n’abiganjemo abanyamakuru, waranzwe n’udushya dutandukanye turimo no kuvuga amakuru imbonankubone.

Peter Claver yari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru barimo Kavukire Alexis(Kalex) uzwi mu biganiro by’imyidagaduro kuri radio/Tv Isango Star, Ruzindana Janvier ukorera Kigali Today.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imikino 5 Rayon Sports igiye gukurikizaho ishobora kubonamo amanota uko yakabaye

Amafoto ateye ubwuzu: Rutahizamu ukomeye cyane wa Apr Fc n’Amavubi yerekanye umwana we