in

Nyuma ya Rayon Sports indi kipe ikomeye hano mu Rwanda yashyize hanze amatike ya sezo

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje amatike ya sezo nyuma y’ikipe ya Rayon Sports yabitangaje mu minsi ishize.

Kiyovu Sport yatangaje amatike agizwe n’ibice 4 aribyo Golden VIP ticket, Silver VIP ticket, Blonze regular seasonal ticket ndetse na General seasonal ticket.

Aya matike iyi kipe yashyize hanze ntabwo yashyizeho ibiciro bihanitse cyane ko atari n’ikipe ifite abafana benshi cyane. Muri ago matike harimo Golden VIP ticket batangaje ko igura amafaranga ibihumbi 500, Silver VIP ticket ni ibihumbi 300, Blonze regular seasonal ticket ni ibihumbi 80 ndetse na General seasonal ticket igura ibihumbi 30.

Iyi kipe ibaye iya 3 mu Rwanda itangaje ibiciro byo kwinjira muri Sitade igihe yakiriye imikino yayo muri sezo yose. Rayon Sports, Sunrise ndetse hiyongeyeho na Kiyovu Sport.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vava uzwi nka dore imbogo yatunguye umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko (video)

Dore imikino 5 Rayon Sports igiye gukurikizaho ishobora kubonamo amanota uko yakabaye