Vava Dore imbogo yarambiwe n’ubuhemu yakorewe ahitamo kwisubirira iwabo mu cyaro| dore impamvu nyamukuru n’uko byamugendekeye. – IMIRASIRE TV
August 2, 2022 Off By Ancestor Ignace
Amaze kumenyekana cyane mu gihe gito, bitewe n’uburyo yaje afite imvugo yashimishije benshi cyane, ndetse imbuga nkoranyambaga zigatangira gukwirakwiza amashusho ye, yitwa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye cyane nka Dore imbogo, dore imvubu, dore impala, uhuhuhuhuhuh huhuhuhu.
Mu nkuru twabagejejeho ibushize twabagejejeho urugendo rwe rwo kuza I Kigali aho yaje aje gushaka ubuzima, ndetse n’abo mu muryango we ngo bamufashe guteza impano ye imbere, ari naho yahise ahurira n’uwari umubereye nyirabuja mbere y’uko amubera manager mu buryo butaziguye witwa Laila, aho ubwo yabaga iwe yakoraga amasuku n’akandi kazi ko mu rugo, akanajya kuzana abana ku ishuri yanabajyanye.
Akimara kugera muri urwo rugo yagiye atangira kwitabira ibiganiro bitandukanye kuma television yo kuri murandasi ndetse n’ahandi, uwari nyirabuja Laila atangira kumwita manager we kuko ariwe wamufashaga muri ibyo byose ariko anakomeza gukora akazi ko mu rugo, nyuma nibwo yatangiye kubona abantu bagenda bamutera inkunga ndetse yanakora ibiganiro abanyamakuru bakabanza kumwishyura, ariko ikibazo aza kukigira ubwo amafranga yose yabonaga nyirabuja Laila yayamwakaga maze akamugenera.
Umubano wa Laila na Vava ujya kuzamo agatotsi bigatuma afata umwanzuro wo gusubira iwabo mu cyaro, watangiye umunsi Vava atumirwa kuri KT radio mu kiganiro na MC TINO, ava mu rugo ariko ageze hafi yaho radio ikorera, atambuka ku ishuri ryigisha indimi no gutwara ibinyabiziga Action and driving school, abantu baho baramubona hakubitiraho kuba bamukunda birenze urugero, bamusaba kwifotozanya nawe, arabyemera biranarenga banafata aka video k’amasegonda makeya arimo kuvuga kuri iryo shuri ryabo.
Nyuma yo kumwishimira ubuyobozi bw’iryo shuri bwamwemereye kumwigisha indimi ndetse n’amategeko y’umuhanda bakanamushakira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, byose ku buntu. Ariko kuko igihe yari guhurira n’umunyamakuru yaje gukererwaho, nibwo umunyamakuru yaje guhamagara Laila amubwira ko Vava ataramugeraho, Laila ahamagaye Vava ntiyamwitaba kuko yari ahugiye mu kuganira n’abo kuri iryo shuri, gusa abwira umuntu wari aho hafi ko yamwitabira telephone,akavugisha nyirabuja Laila.
Ibyo bimaze kuba nibwo aka video Vava yagiranye nabo ku ishuri katangiye gucicikana, gusa ariko ngo hari umunyamakuru umwe w’inshuti ya Laila wabibonye abwira Laila ko ikigo cy’amashuri cyakoresheje Vava mu buryo bwo kwamamaza, bityo bagomba kujya kucyishyuza nk’uko umwe mu bayobozi b’iki kigo cya Action uzwi ku izina rya AB GODWIN usanzwe ari n’umuhanzi abyivugira. Uwo munyamakuru batari batangaza izina ariko wagaragaje ko ari mu nyungu zo kurira kuri Vava afatanije na manager we Laila, yafashe iya mbere guhamagara muri Action ababwira ko ngo ibyo bakoze byo gukoresha Vava birabakoraho kuko bitemewe, gusa bo bakavuga ko nta kosa bakoze cyane ko Vava ari umuntu mukuru kandi ibyabaye byose uruhare rwe yarugize.
29
Uwo munyamakuru yahise abwira Laila ko bajya kwaka amafranga Action ahwanye n’ikiguzi cy’uko bakoresheje Vava bamamaza, gusa action yo ikavuga ko uretse no kuba Vava ariwe wifatiye video ku giti cye ariko kandi nta nubwo bigeze batangaza ko afite manager kuburyo umuntu wese umushaka yaca kuri we. Byageze aho Laila abonye ko nta kintu azakuramo, ajya kwigisha Vava amubwira ko yajya mu mujyo umwe nawe, maze akavuga ko bamukoresheje kugira ngo babahe amafranga, Vava arahakana aratsemba avuga ko ibyo bintu atabikora, kubera ko abo bashaka kujya kurega no gutesha umutwe bamwemereye ibintu byinshi cyane twavuze haruguru, gushwana kwaho guturuka aho ngaho.
Mu kiganiro Vava ubwe yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, yavuze ko abantu bose bagiye bamugenera amafranga yo kumufasha, Laila yagiye ayatwara akamuhaho dukeya cyane, biri mu byamurambiye, gusa ubwo Vava yahuraga na Bruce melody, akamuha amafranga ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu, yageze mu rugo Laila ashaka kuyamwaka Vava amubwira ko ibyo byarangiye, amuhaye menshi yamuha ibihumbi mirongo itanu, ariko kubera ko nyirabuja yashakaga amafranga cyane kurusha uko yakwita kuwo afasha nka manager, biba ibibazo, aribwo Vava yavuye mu rugo.
Super manager wanafashije Vava kuba yasubira iwabo I Nyamasheke, yavuze ko ku munsi ubanziriza uwo gutaha kwa Vava ajya iwabo, yahamagawe n’umu producer w’I Gikondo ahantu Vava yakoreraga indirimbo, amubwira ko Vava yihebye akaba yabuze aho ataha kuko yari yashwanye na nyirabuja, aribwo super manager yagiye kumutora akamucumbikira iryo joro, cyane ko nawe ari mu bantu bari baramwemereye amafranga, gusa akayasubika kuyamuha kubwo kumenya ko amafranga yose yohererejwe uyu Vava atamugeraho ahubwo uwitwa manager we ariwe uyatwara akamugenera duke.
Nk’uko Super manager ubwe abitangaza, ndetse n’umwe mu bayobozi ba Action, Vava yatashye iwabo kuwa 01 kanama 2022 abifashijwemo na super manager, ndetse ubu itangazamakuru cyane cyane abantu bahuye na Vava cyane mu gukorana ibiganiro bakaba bibaza niba ibye bigiye kurangira gutyo gusa, ariko kuri super manager we akaba yatangaje ko ari gukomeza kumukurikirana, kuko ngo na Vava akimara kugera iwabo bavuganye akamubwira ko agiye kubanza kumenya ubumenyi ku bijyanye n’imashini yo kudoda yatewemo inkunga na Bruce melody ndetse akaba yaranamuhaye ikibwana cy’ingurube, dore ko asanzwe ari umworozi wazo.
Nta gihe kinini cyari gishize uyu Vava ageze I Kigali, agahita anamenyekana cyane nubwo hatabuze abavuga ko ari iby’igihe gitoya, cyane ko hari n’abamugereranije n’abandi bantu bagiye bamenyekana vuba ariko bakibagirana vuba, kuri ubu hakaba hategerejwe niba azongera kugaruka I Kigali cyangwa se impano ye ikaba izagira ikindi kintu igaragaza dore ko indirimbo ze yari yaranatangiye kuzijyana muri studio, ndetse kugira ngo bigaragare ko yishimiwe na benshi hakaba hari n’abagiye bacura injyana zabo bwite maze bagashyiramo amajwi y’indirimbo yagiye aririmbira mu biganiro.
Mu majwi yafashwe na telephone Vava yanenze cyane abantu biyita aba star b’I Kigali bamuvuze nabi, ko yabamenye ko nta kindi ubwabo baba bashaka uretse amafranga, nubwo atabashije kwerura ngo avuge abo ari kuvuga nyirizina.