Kuva ikipe ya Manchester United yatsindwa na Manchester City, Jose Mourinho yakomeje kugenda ashyirwa mu majwi aho inararibonye mu mupira w’amaguru za hariya mu bwongereza zagiye zivuga ko nta mpinduka uyu mutoza yigeze agaragaza ku mikinire ya Man U kuva yahabwa akazi ko kuyitoza.
Ku munsi w’ejo rero Jose Mourinho akaba yarongeye gutsinda undi mukino ubwo Manchester United yari yahuye na Watford maze igatsindwa ibitego 3 kuri kimwe.
Ku munsi w’ejo ubwo Man U yatsindwa rero bikaba byari inshuro yagatatu ikurikiranye iyi kipe itsindwe. Jose Mourinho rero akaba yaherukaga gutsindwa imikino itatu ikurikiranye mu mwaka wa 2006 byumvikana ko hari hashize imyaka igera ku icumi yose adatsindwa gatatu gakurikiranye. Icyo rero akaba ari ikimenyetso ko Jose Mourinho ari mu bibazo by’ingorabazi hariya mu ikipe ya Manchester United.