Kurinda uruhu gusaza, mbere yo kuba watekereza imiti itandukanye n’ibindi bikoreshwa mu kururinda gusaza, hari ibintu bisanzwe ushobora kwikorera ubwawe ukaba warinda bimwe mu bimenyetso byerekana gusaza k’uruhu kuba byatangira kukugaragaraho.
Niba nawe uri mu batangiye kubona ibimenyetso byo gusaza ku ruhu rwawe; ibi bishobora kuba uruhu ubona rutangiye gukweduka, iminkanyari, kwipfunyarika k’uruhu rwo ku maso n’iminwa n’ibindi bigaragaza gusaza. Hari inama wakurikiza ukaba wakwirinda ibi byose.
Bimwe mubyo wakwikorera mu kurinda uruhu gusaza
1.Irinde kujya ku zuba ryinshi
Izuba riza ku mwanya wa mbere mu bintu bitera cg byongera iminkanyari. Mu rwego rwo kurinda uruhu rwawe gusaza, irinde kujya ku zuba ryinshi, mu gihe ari ryinshi cyane ni byiza kuguma aho ritakugeraho cyane. Ikindi ushobora gukora ni ukwambara amataratara arinda izuba (sunglasses) igihe ugiye ku zuba ryinshi.
2.Kunywa amazi menshi ahagije
Umwuma mu mubiri uza ku mwanya wa kabiri mu byongera iminkanyari cyane. Mu rwego rwo gutuma uruhu rwawe ruhora ruherereye kandi rukagumana ubushobozi bwo gukweduka, rukeneye amazi ahagije buri munsi. Iyo umubiri wawe udafite amazi ahagije, uturemangingo dutangira gukanyarara bityo iminkanyari igatangira kugaragara ku ruhu hanze.
3.Gusinzira bihagije
Iyo uryama igihe gito cg kidahagije, umubiri utangira gukora imisemburo ya cortisol – uyu musemburo ugabanya uturemangingo tw’uruhu. Iyo uryamye amasaha ahagije umubiri ukora umusemburo uzwi nka Human Growth Hormone (HGH), ufasha uruhu guhorana ubushobozi bwarwo; nko gukweduka, guhora rutoshye bityo ntiruzane iminkanyari. Gusinzira amasaha ahagije bizakurinda kandi guhora wumva unaniwe n’uruhu rwawe ruhore rukeye.
4.Kurya indyo yuzuye
Kurinda uruhu gusaza ni ingenzi cyane kurya ibikungahaye kuri vitamin, cyane cyane vitamin E. Mubyo urya, ni ngombwa kwibanda cyane ku mboga, imbuto n’utubuto duto kuko birinda gusaza, kubera bikize cyane ku birinda n’ibisohora uburozi mu mubiri (antioxidants)
5.Irinde stress n’ibishobora kuyigutera byose
Igihe cyose ugize stress umubiri usohora umusemburo wa cortisol, ugabanya imikaya y’ingirangingo ziri munsi y’uruhu. Ibi bituma uruhu rwawe rusaza byoroshye ndetse n’iminkanyari ikaza vuba.
Niba ushaka kurinda uruhu gusaza, irinde stress n’ibiyigutera byose
6.Koga mu maso n’amasabune kenshi cyane
Isabune n’ibirungo bimwe na bimwe bigabanya ibisanzwe birinda uruhu n’ibituma ruhora ruhehereye birinda iminkanyari. Uko wogamo kenshi n’isabune niko ugenda ubigabanya cyane. Ni byiza guhitamo isabune woga mu maso, ukurikije niba irimo moisturisers.