Ibyo ukwiye kwitaho mbere yo gukora ubukwe
1. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka mu gihe gito
Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.
Abantu bamwe bajya bapanga ubukwe akumva ni umuhango uzaba gusa ariko ntatekereze ku buzima bwe bwa nyuma y’ubukwe.
2.Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe
Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.
3.Bwishimemo unezerwe
Ishimire ubukwe bwawe kuko ni ibirori biba rimwe gusa kandi uba utazagarura. Ishime uko bishoboka kose, ubyine ku rwego wagezaho rwose kuko nyuma y’umunsi w’ubukwe byose birarangira hagasigara kubyibuka gusa n’amafoto n’ibindi bikwibutsa gusa. Gerageza rero ukore ibihagije bizatuma ibyo uzibuka bizaba bihagije mu gihe cyabyo.
4. Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n’urushako ruzaba rwiza
Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.