Dr. Smran Malhotra mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Health Digest, yatanze umucyo ku byo benshi bibaza anavuga ko urupfu ari umwarimu ukomeye.
Ati “Turamutse tubyemeye, urupfu rwatubera umwarimu ukomeye, rufite uburyo rudutera gutekereza ku bintu no kwibaza ku by’ibanze kuri twe.”
Akomeza agira ati “Ntekereza ko nimbasangiza ibyo abarwayi banjye bakunda kuba bicuza iyo bagiye gupfa, birabafasha kwiga kubaho ubuzima budaherekezwa no kwicuza.”
Dore bimwe mu byo bagaragaza iyo bagiye kwitaba Imana.
- Amarangamutima abagiye gupfa bagaragaza
Umuntu ugiye gupfa, arangwa n’ubwoba, umuhangayiko n’agahinda ko kumva ko agiye gusiga abo yakundaga. Gusa ngo hari abarangwa n’ituze n’amahoro cyane cyane iyo batabanje guca mu buribwe bukabije cyangwa ibindi bibazo bikomeye bishingiye ku guhumeka.
- Ibyo abagiye gupfa bishimira n’ibyo bavuga
Dr. Malhotra avuga ko abantu bagiye gupfa bakunda kugaragaza cyane ko batewe ishema n’ababakomokaho cyane cyane abana babo cyangwa abuzukuru. Amagambo abaranga, akunze gutandukana, ariko nk’abageze mu zabukuru, bakunda kuba bagira bati “ndi mu mahoro kandi nabayeho ubuzima bwiza.”