in

Kiyovu Sport igiye guhomba bikomeye ntitagira icyo ikora mu maguru mashya

Ikipe ya Kiyovu Sport ishobora guhomba cyane nyuma yo kwanga kugurisha umukinnyi wayo ushakwa cyane n’amakipe akomeye witwa Bigirimana Abedi.

Bigirimana Abedi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, hashize iminsi ashaka gusohoka mu ikipe ya Kiyovu Sport akerekeza mu ikipe yo muri leta zunze ubumwe z’Abarabu, gusa bikomeje kugorana cyane.

Uyu mukinnyi biravugwako hashize inshuro zirenga 4 ajya kuganira n’ikipe imushaka ariko Perezida wa Kiyovu Sport Mvukiyehe Juvenal akagenda abyitambika, bishobora kuzatuma iyi kipe igumana uyu musore ariko ikazahomba mu minsi iri imbere.

Bigirimana Abedi ari mu mwaka we wanyuma muri Kiyovu Sport ari nacyo abantu baheraho bavuga ko iyi kipe ishobora guhomba cyane nyuma yaho uyu musore yagendera ubuntu amasezerano ye ubwo azaba arangiye.

Gusa hariho ikindi gishoboka cyane cy’uko Kiyovu Sport kwanga kumurekura bishobokako ishaka no kumwongerera amasezerano ariko biragoye cyane bitewe n’ikipe zimushaka cyane zo mu barabu amafaranga zimuha Kiyovu Sport itashobora kumuhereza.

Kiyovu Sport hateganyijwe inama rusange izahuza abanyamuryango tariki ya 1 ukwakira2022, bivugwa ko no mubituma Abedi atarekurwa ari uko bashaka kuganira kuri iki kibazo bakagishakira umuti cyane ko Abedi ari mu bakinnyi bafashije cyane iyi kipe mu mwaka ushize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasambanyije umwana w’imyaka 17 mu rusengero ndetse birangira amwishe

Dore ibizakubwira ko ugiye gupfa ukwiye gutangira gusezera abasigaye