in

Dore ibitazwi n’abenshi wakora bikagukururira igikundiro gikomeye ndetse bikakuzanira n’icyubahiro

Dore ibitazwi n’abenshi wakora bikagukururira igikundiro gikomeye ndetse bikakuzanira n’icyubahiro.

Mu busanzwe hari imyitwarire igirwa n’abantu bamwe n’abamwe bigatuma inshuti bari bafite zose zibashiraho ibi ni bimwe mu bizagukururira inshuti nyinshi kandi z’umumaro.

DORE IBYO USABWA GUKORA UBUNDI UGATUMA ABANDI BAGUSHAKA.

1. Rekera aho kwiruka ku bandi bantu

Niba ushaka ko nawe bagushaka, rekera aho kujya wirirwa ushaka abantu. Menya neza ko uri uw’agaciro gakomeye, rekera aho kwiruka ku bantu nyamara batanagushaka.

2.Ishyire imbere

Niba ushaka gutera imbere, ishyire imbere uhugire kuri wowe ubwawe, ukore imishinga yawe kandi witeze imbere. Ibi nubishobora uzakora ibintu byinshi bikenewe n’abandi bantu bizabatera kuza ku kureba.

3.Ujye uharanira kugira ubuzima bwiza

Menya neza ko gahunda zawe zose wazimenyeye kandi ko wazikoze neza. Nihagira umuntu utekereza ko ari we uyobora ubuzima bwawe cyangwa ko afite ijana ku ijana by’ubuzima bwawe, azagusuzugura. Fata ubuzima bwawe mu maboko yawe.

4.Ntukigaragaze nk’umuntu wataye umutwe ushaka ikintu cyane

Umuntu runaka nabona wataye umutwe, akabona uramushaka cyane, azibaza impamvu wamusariye ahitemo kukwirengagiza, niko isi iteye. Muri rusange urasabwa gukora cyane kandi ukirinda guhangayikira ikintu bikabije.

5.Tegereza baze kugusubiza

Niba wandikiye umuntu cyangwa ukamuhamagara ukamubura, tegereza nagaruka akabona ko wamubuze araguhamagara, wimushyiraho imbaraga nyinshi cyane. Ibi byose biragendana no kuba hari impamvu nawe ashobora kugukenera.

Muri ubu buzima bishoboka ko nawe wafata abantu ukabigisha kugusha. Ugatuma bamenya ko hari icyo ushoboye bityo bakakubaha.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bijyanye no kwemererwa kunywa inzoga muri Qatar byumwihariko mu gikombe cy’isi

Ihere ijisho amafoto agaragaza ubwiza bwa Shaddy Boo ari mu mihanda yo mu Bubiligi