Hari ibirwa ku isi uba usanga bihenze bijyanye n’aho biherereye n’uburyo byubatsemo .Kugeza ubu ikirwa gihenze cyane kurusha ibindi 98% ni icy’umuntu ku giti cye aho usanga gihagaze miliyari hafi magana atandatu na cumi z’amanyarwanda.
Reka turebe ibirwa 10 bya mbere bihenze cyane kubibamo ku isi:
1.IKIRWA CYA LANAI
Iki kirwa giherereye muri Leta ya Hawai imwe mu zigize Leta mirongo itanu zigize Amerika.98% iki kirwa ni icy’umuherwe kabuhariwe akaba nyiri Kompanyi ikomeye ya Oracle,Larry Ellion,naho 2% ni ah’igihugu.Hahagaze miliyari zigera kuri 610 z’amanyarwanda.
2.IKIRWA CYA NECKER
Iki kirwa ni icya Sir Richard Benson giherereye mu birwa by’u Bwongereza ‘British VIrgin Islands’ nubwo ari icy”umuntu ku giti cye ariko ushatse gutembererayo wakwishyura miliyari 100 z’Amanyarwanda.
3.IKIRWA CYA RONDE
Iki kiri mu gihugu cya Grenada cyo hafi ya Venezuella n’inyanja ya Carribean gihagaze miliyari 100 mu manyarwanda.
4.IKIRWA CYA MACAPULE
Iki kirwa giherereye muri Mexico gihagaze miliyari 95 z’Amanyarwanda ushaka kugitemberamo.
5.IKIRWA CAYE CHAPEL
Iki kirwa giherereye mu gihugu cya Belise kiri mu majyepfo ya Mexico hafi y’inyanja ya Carribean guhagaze miliyari 65 z’Amanyarwanda.
6.IKIRWA CYA OMFORI
Iki kirwa gihereye mu gihugu cya Greece mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’Uburayi gihagze miliyari 60 z’Amanyarwanda.
7.IKIRWA CYA Hans Lollik
Iki kirwa giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Virgin gihagaze miliyari 45 z’Amanyarwanda.
8.IKIRWA CYA BIG DARBY
Iki kirwa nacyo kiri muri Bahamas gihagaze arenga miliyari 39 mu manyarwanda.
9.IKIRWA CYA CARRALVO
Iki kirwa giherereye muri Mexico gihagaze miliari 35 zamanyarwanda, kiri ahantu haza waruhukira.
10.IKIRWA CYA BIRD CAY
Iki kirwa ni kimwe mu birenga 700 bigize igihugu cya Bahamas gihagaze miliyari 28 kugisura.