in

Anita Pendo ahishuye ko atazashaka umugabo vuba|Burya ntanywa inzoga.

Umunyamakuru, umu DJ ,akababa na MC Anita Pendo yavuze ko ibyo gushaka umugabo atabiteganya vuba ndetse avuga ko atajya anywa inzoga.

Ibi Anita Pendo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rose Tv Show aho yatangiye avuga ku buryo ahuza akazi kenshi akora kandi akabishobora.Yagize ati:”gukora kuri radiyo, mba mfite amasaha abaze iyo arangiye nshobora kujya mu bindi…mbere ya korona iyo nabaga mfite ikiraka cyo kudija nashakaga amasaha mbona ataranyicira gahunda nabona birashoboka nkabahakanira…”

Yakomeje avuga ko byose bisaba ubwitange no gukora cyane.Anita Pendo ufite abana babiri abajijwe niba ateganya gushaka umugabo ,yavuze ko atabiteganya vuba.Ati:”Ibyo gushaka umugabo bizaba biza“.

Abajijwe ku bijyanye n’akazi akora gakomeye ,ko nta gisindisha afata yavuze ko atigeze anywa inzoga ,ati:”hari ibintu rwose nimye karibu muri njye,inzoga sinzinywa”.

Yakomeje avuga ko kubyara byamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye ndetse ko akunda gukora imirimo yo mu rugo ntakibazo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben kwihangana biranze agira icyo abwira Pamella.

Dore ibirwa bihenze cyane kubibamo ku isi |niwumva uwabituyemo uzamwubahe!