in

Bifuzaga kubyara abana batatu birangira babyaye 22|nibo ba mbere bafite umuryango mugari

Uyu mugore Sue Radford w’imyaka 45 n’umugabo we batangaza ko bifuzaga kubyara abana batatu nyuma birangira babyaye 22 bose,ibintu byaje kubagira umuryango munini mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu Sue afite abana bari hagati y’amezi 11 n’imyaka 31 yabyaranye n’umugabo we Noel Radford w’imyaka 50.Uyu mugore yavuze ko yishimira kuba afite umuryango munini ndetse ngo ku munsi aterura inshuro 2 imashini y’ibiro 18 ifura imyenda kubera uyu muryango we munini.

Uyu muryango ubana n’ abana 19 ndetse n’imbwa 4 babana muri iyi nzu mu mujyi wa Lancashire.Wabyaye abana 22 ariko 2 bagiye kuba ahandi mu gihe umwe yapfuye.

Uyu mwana wabo wapfuye muri 2014 akivuka nawe uyu mugore yavuze ko atazamwibagirwa kuko ngo buri gihe bashyira indabo ku mva zabo.

Uyu mugore yavuze ko ku munsi w’ababyeyi afata akaruhuko akirirwa aryamye mu rwego rwo kwishimira aka gahigo yakoze ko kubyara abana benshi ndetse ngo anakira amakarita menshi yo kumushimira.

Uyu mugore yagize ati “Abantu bumva ko kubyara abana benshi ari igitangaza ariko n’ibintu bisanzwe.Twifuzaga abana 3 ariko twishimiye icyo buri mwana wese yazanye mu muryango wacu.Mu myaka 16 ishize twaguze inzu.Turi abanyamahirwe kuba twarayiguze kuko twabaye umuryango mugari.”

Ifite ibyumba 10 ariko twaravuze tuti “reka byose tubyuzuze abana.Twarabikoze.”

Uyu mugore yavuze ko abana babo basangira ibyo bafite ndetse ngo buri wese aziga kugira icyumba cye yashinze urugo rwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibirwa bihenze cyane kubibamo ku isi |niwumva uwabituyemo uzamwubahe!

Iyi nkende yambara imyenda igakora ibidasanzwe ikomeje gutungura abatari bake.