in

Dore ibintu bitanu byakubaho uramutse uriye ibitunguru buri munsi

Igitunguru ni imboga zikoreshwa cyane ku isi bitewe n’uko biboneka hose kandi bikaba byongera uburyohe mu mafunguro menshi nka soup, stew, poroji n’ibindi. Igitunguru kibisi kibamo vitamine C, ibinyabuzima bya Sulfike, na flavonoide bityo bigafasha ababirya kugira ubuzima bwiza.

Dore ibintu bitanu bishobora kukubaho niba urya ibitunguru bibisi buri munsi.

 

1. Bigabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Kurya imboga zo mu bwoko bwa Allium nka tungurusumu n’ibitunguru bigabanya ibyago byo kwandura kanseri zimwe na zimwe, harimo iz’igifu na colorectal.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abantu barya imboga nyinshi za allium ko 22% badashobora gufatwa na kanseri yo mu gifu kurusha abarya bike.

 

2. Byongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Antioxydants iboneka mu gitunguru ifasha gushimangira no kongera ubudahangarwa mu mubiri .

 

3. Igabanya ibyago byo kurwara no guhagarara k’umutima.

Igitunguru kirimo ibinyabuzima bya sulfuru. Izi mvange ni zo zituma igitunguru gifite uburyohe butyaye, bukomeye kandi bunuka.

 

Izo sulfuru zifasha kugabanya urugero rwa cholesterol mu mubiri wawe kandi zikanafasha kugabanya amaraso, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara umutima ndetse n’indwara ifata ubwonko(stroke).

Ugomba kurya igitunguru kibisi aho gutekwa kugira ngo ubone sulfure nyinshi.

 

4. Ifasha mu igogora.

Fibre ziri mu gitunguru zituma igogorwa rikorwa neza. Byongeye kandi, igitunguru kirimo ubwoko bwihariye bwa fibre bita oligofructose, itera gukura neza kwa bagiteri mu mara.

 

Ubushakashatsi bwerekanye ko oligofructose ishobora gufasha kwirinda no kuvura ubwoko bw’impiswi. Nanone phytochemicals ziba mu gitunguru zangiza radicals z’ubusa ziba mu nda ndetse bikagabanya ibyago byo kurwara ibisebe byo mu nda.

 

5. Bifasha mu kurinda amagufwa.

Ibitunguru byifitemo ubushobozi bwo kurinda no gukomeza amagufwa. Bishobora kuba biterwa na antioxydeant igabanya imbaraga za okiside kandi bigaragara ko igabanya ibyago byakwangiza amagufwa.

 

Ubushakashatsi bw’ibanze bwakorewe abagore batangiye gucura na nyuma yo gucura bwagaragaje ko kurya igitunguru kenshi byagabanyije ibyago byo kuvunika amagufwa yo ku kibuno. Ubundi bushakashatsi bwakozwe ku bagore bageze mu kigero cyo hagati bwerekanye ko umutobe w’igitunguru ugabanya ibyangiza amagufwa ndetse ugafasha no mu kuyabungabunga.

 

Ni ahawe rero kujya ugerageza uko ushoboye kose ukarya ibitunguru bibisi kugira ngo urusheho kubungabunga ubuzima bwawe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese nyuma y’amezi abiri akoze ubukwe Bijoux yaba atwite?

Ibintu byabaye agatereranzamba kuri Ndimbati wasabiwe kuguma afunzwe