in

Ese nyuma y’amezi abiri akoze ubukwe Bijoux yaba atwite?

Umukinnyi wa Filime Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’urwenya yitwa Bamenya Series yaraye ateye urujijo mu bafana be bibaza niba yaba atwite.

Munezero Aline yaraye yanze kwerura ku mugaragaro ngo ahamye neza ko niba ibivugwa n’abafana be ko yaba atwite ari impamo.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na ‘The Choice’ yanze kwerura ku mugaragaro ubwo yabazwaga niba yaba atwite. Muri icyo kiganiro Bijoux yaje yambaye umupira w’ingofero ibintu byatumye abafana be bacyeka ko yaba ari guhisha inda.

Muri icyo kiganiro abafana ba Bijoux bavuze ko atuje cyane ko nta mbaraga afite kandi ko afite umushiha, ibyo bikaba bimwe mu biranga umugore utwite.

Mu gusubiza ko yaba atwite Bijoux yagize ati: “Naba ntwitwe cyangwa nta twite, umwana naza muzabimenya […] kuko hari ibintu bitihishira” Icyo gisubizo cyashyize abafana be mu kwibaza ukuri kwanyako ukwari ko.

Bijoux yashakanye na Sentore Lionel umuhanzi nyarwanda ibarizwa ku mugabane w’Uburayi, bakaba barakoze ubukwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Remera: Umugore wari wasinze yagaramye mu muhanda rwa gati abuza imodoka gutambuka (Videwo)

Dore ibintu bitanu byakubaho uramutse uriye ibitunguru buri munsi