in

Ibintu byabaye agatereranzamba kuri Ndimbati wasabiwe kuguma afunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho gusambanya umwana, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rwavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze icyaha akekwaho.

Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ndimbati yiyemereye ko yararanye n’umukobwa akekwaho gusambanya ariko ko yari yamuguze nk’uko yagura indi ndaya yose.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba uregwa yiyemerera ko yararanye n’uwo akekwaho gusambanya, ari ikimenyetso cyerekana ko ibyo akurikiranyweho byabaye.

Urukiko ruvuga kandi ko icyaha gikekwa kuri Uwihoreye [Ndimbati] kiri mu byaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko itegeko riteganya ko uregwa icyaha nk’iki akurikiranwa afunze.

Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa, Ndimbati yavuze ko ibyo kuba yarajyanywe mu nkiko ari akagambane yakorewe kuko atumva ukuntu azanywe mu nkiko nyuma y’imyaka irenga itatu harabaye ibyo akekwaho.

Ndimbati yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe nyuma y’uko umunyamakuru wa YouTube Channel imwe ikorera mu Rwanda, avugishije uwitwa Kabahizi Fridaus umushinja kumusambanya abanje kumusindisha.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu bitanu byakubaho uramutse uriye ibitunguru buri munsi

Umuzamu was rayon sport Yaba yongeye gusezera umupira