Abantu benshi bafata kugona nkindwara cyangwa ingeso y’umuntu, ariko abahanga bavuga ko ibi biterwa n’umwuka udasohoka cyangwa ngo winjire neza mu mazuru, kandi kugona bibangamira umuntu ugona ndetse n’abamuryamye hafi.
Ibi bikurikira ni bimwe mu byagufasha kwirinda kugona
1. Guhindura imiryamire n’umwanya uryamye mo
2. Kugabanya ibiro : iyo ufite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije nabyo bitera kugona
3. Kuryama igihe gihagije : iyo ukunda kuryama umwanya muto bitera umunaniro bityo bikakuviramo kugona
4. Gushyira umusego munsi y’umutwe
5. Kwirinda kurya cyangwa kunywa ibintu birimo alcohol mbere yo kuryama