Abakobwa benshi bagira amabanga n’amasoni menshi ku buryo badapfa kuvuga ibyuyumviro byabo ni nako bigenda iyo bashaka gukora imibonano mpuzabitsina barabihisha cyane. Kugira ngo uzabone umukobwa ukubwira ko yifuza ko muryamana ni imbonekarimwe, N’ubwo bwose abakobwa iyo bashaka imibonano mpuzabitsina babihisha ariko nitwakwiyibagiza ko bafite umubiri wa kimuntu utuma nabo bagira ubushake bukabarenga ukaba wabibona.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukugaragariza ko umukobwa muri kumwe yifuza ko mukora imibonano mpuzabitsina ariko akabura aho aguhera.
Kumira amazi: usanga amira amacandwe buri kanya boshye umunyamerwe ubonye inyama kandi yayamira agasa nk’amuniga, aha kandi atangira kuvuga asa n’uwacitse intege akanarandaga ukaba wagira ngo yasomye ku nzoga.
Gutukura amaso: umukobwa wakwifuje cyane ushobora kumubwirwa n’uko amaso ye yatukuye ukabona asa n’uzenga amarira, aha ngaha kandi aba areba icyoroshye.
Koroha agacika intege : Aha umukobwa wakwifuje cyane ko mukorana imibonano mpuzabitsina usanga yacitse intege cyane nta kabaraga yifitiye, niba afite nk’ibiro 80 wamusunika akagenda nk’ufite ibiro 5 gusa.
Kuribwa mu nda: Ibi biba ku bakobwa bamwe na bamwe iyo amaranye n’umuhungu igihe kirekire yamwifuje cyane ugasanga atangiye kubabara mu kiziba cy’inda kubera ubushake.
Kubyimba amabere agakomera/agashinga: Amabere arabyimba agakomera nk’arimo akabuye ariko bitari cyane, si ku bakobwa bose ni bamwe na bamwe uzasangana iki kimenyetso.
Gutosa umwenda w’imbere: Ubushake iyo bwabaye bwinshi ku mukobwa bituma n’ububobere mu gitsina burushaho kwiyongera bukaba bwatosa umwenda w’imbere ndetse bikaba byanahinguka inyuma. Aha ngaha si ku bakobwa bose biterwa n’imiterere y’umukobwa.