Dore bimwe mu bikorwa na benshi bikabaviramo umutwe udakira, bimenye kandi ubyirinde.
1.Kuruhuka nyuma ya stress nyinshi
Bishobora kuba bijya bikubaho, ugasanga wari usanzwe ukora nk’amasaha 10 ku munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, nuko kuwa gatandatu kuko utari bukore ukaryamira, ukabyuka umutwe ukurya, biba byiza iyo ugiye uruhuka mu minsi hagati aho kuruhukira rimwe muri weekend.
2.Umujinya w’umuranduranzuzi
Iyo urakaye, imikaya yo ku bikanu irarega ndetse n’imitsi cyane cyane yo mu misaya ikarega nuko bigatera kumva umutwe uremereye aribyo biwutera kumva uribwa, rero uba ukwiye kwirinda umujiinya wa hato nahato.
3.Kwicara cyangwa guhagarara nabi
Iyo wicaye cyangwa uhagaze mu buryo butari bwo bituma umugongo hejuru, ibikanu n’ibitugu biremererwa nuko ingaruka ikaba kuribwa umutwe, ndetse akenshi uwumvira mu gahanga no mu maso.
4.Ibintu bihumura cyane
Ibihumura bivugwa hano ni parfum, n’ibindi bintu byose bigira umwuka winjira cyane mu mazuru byaba amavuta cyangwa indabo zimwe na zimwe. Ibi kuri bamwe cyangwa benshi na byo bitera umutwe.
5.Guhinduka kw’ikirere
Niba ujya ukunda kuwurwara cyane, uzacunge niba intandaro atari ihinduka ry’ikirere. Ubukonje bwinshi imvura igiye kugwa, ubushyuhe bwinshi, imiyaga myinshi ibi byose bishobora kugutera umutwe.