in

Dore agashya umusore yakoze nyuma yo kumenya ko umukobwa yarihiye amashuri agiye kurongorwa n’abandi.

Umusore witwa witwa Ana Igbo Tibua ukomoka mu gihugu cya Nigeria yateje akavuyo kadasanzwe nyuma yo kumenya ko umukobwa yarihiye amashuri agiye kurongorwa n’abandi.

Ibyari ibirori n’umunsi w’ibyishimo uyu musore yabihinduye induru gusa, ubwo yageraga ahagombaga kubera iyi mihango y’ubukwe bw’uyu mukobwa.

Uyu musore yageze ahaberaga ibirori afite umujinya ukabije, avugako atewe agahinda no kubona umukobwa umaze imyaka 7 amubeshya ko bakunda none akaba agiye gukora ubukwe n’undi mugabo kandi yaranamurihiye

Uyu musore n’umujinya mwinshi ubwo yageraga hari hateguwe kubera ibi birori, yaje amenagura ibyo yahasanze byose byari byateguwe gukoresha muri ibi birori.

Kubera umujinya Ana Igbo Tibua akaba yarahise amenaguye ibyo kurya ibyo kunywa, maze bitabaza abasore n’abagabo bafite ingufu kugirango bamuhagarike kuko yari amaze kwangiriza byinshi.

Uyu musore nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naija News yahamijeko icyamuteye uyu mujinya ari uko yumvise ko umukobwa bamaze imyaka irenga irindwi bakundana agiye gukora ubukwe n’undi mugabo kandi yaratakajeho uyu mukobwa amafranga atagira ingano ubwo yamurihiraga amashuri ya kaminuza.

Tibua yagize ati “Ibi byose ndikubiterwa n’agahinda gakabije natewe nuwahoze ari umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka irenga 7, namurihiye amashuri kaminuza arayisoza neza, ni ibintu byampenze cyane kuko namutakajeho arenga miliyon 7”.

Yakomeje ahamyako uyu mukobwa mugihe cyose bari bamaranye ariwe wasaga naho amutunze ati “Yewe mubishatse mwabaza n’ababyeyi be kuko nabo barabizi neza, naramwambitse, ndamugaburira, ngerekaho no kumurihira amashuri kuko numvaga ariwe uzitwa nyina w’abana banjye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo bwiza kandi bworoshye wakoresha usaba umukobwa ko yakubera umukunzi

Umukobwa wari icyamamare kuri instagram yishwe n’inzara nyuma yo gutangaza ko adashaka gupfa.