Umudamu uvuga ko yabyaranye na Bruce Melody muri 2015 ariko ngo Bruce Melody akaza guhakana ko umwana ari uwe, ku munsi wo ku wa gatanu w’iki cyumweru yandikiye Bruce Melodie amusaba indezo ndetse amwibutsa inshingano ze nka Se w’umwana babyaranye. Gusa benshi bibajije ikihishe inyuma yizo ndezo ari kwaka kandi atariwe urera umwana.
Mu gihe cyashize ubwo Diane yashakaga ko Bruce Melodie arera umwana, yajyanye umwana amusiga iruhande rw’imodoka ya Bruce Melodie, arigendera.
Kuva icyo gihe umwe mu banyamakuru bakorera hano mu Rwanda niwe wafashe uwo mwana ajya kumurera (kwadobuta), ndetse amakuru avuga ko na Nyina ubwe yaje kubisinyira ko atanze umwana agiye kurerwa n’abandi babyeyi.
Kuva ubwo umwana yitabwaho akanarerwa n’uwo munyamakuru ndetse n’umugore we. Nyuma yibyo Diane yerekeje mu gihugu cya Uganda kubayo no gukorerayo imirimo ye ya buri munsi. kugeza nubu ntazi uko umwana abayeho.
Gusa benshi bongeye gutungurwa nuko uyu Diane aho ari muri Uganda, yifashe akandika ibaruwa isaba indezo kandi mu byukuri atazi uko umwana abayeho, ndetse hari n’igihe yigize kumuta ku modoka akigendera.
Benshi bakimara kubona iyi nkuru ntakindi cyaje mu mitwe yabo, uretse gutekereza ko hari ababyihishe inyuma kugirango basenye Bruce Melodie. cyane ko bivugwa ko hari uwahize yuko azakoresha iyi turufu kugirango agwishe Bruce Melodie burundu.