in

Diamond Platnumz yanze kuripfana akimara kubona umukunzi we akora amateka kuri YouTube

Diamond Platnumz yashimye umuhanzi akaba n’umukunzi we Zuchu nyuma gukora amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’umugore ukomoka muri Africa y’iburasirazuba ufite indirimbo imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 100 kuri youtube, ariko itari collabo.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati:“Iyo ubireba n’amaso ubona ari ibintu bisanzwe, ariko iyo ugerageje kubikora ni bwo ubona uburemere bwabyo  Sukari ni indirimbo y’umuhanzi w’umugore ikaba indirimbo y’Igiswahiri 100%!, Views 100M nta wundi muhanzi bayikoranye! Ni byiza ndetse ni icyubahiro kuri WCB Wasafi, n’uruganda rwa muzika muri Tanzania.”

Zuchu yujuje views miliyoni 100 ku ndirimbo ye “Sukari”, indirimbo yasohoye mu myaka itatu ishize, akaba ari na yo ndirimbo ye ifite views nyinshi ku rubuga rwa Youtube.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho! Chairman wa APR FC Col Richard Karasira atanze ubutumwa kwihangana rya APR FC na Rayon Sports

Amafoto y’impanuka iteye ubwoba yabereye Rwamagana akomeje kuvugisha benshi