in

Diamond Platnumz yakanze abafana be nyuma yo kuza ku rubyiniro atwawe mu isanduku y’abapfu (AMAFOTO)

Diamond Platnumz yakanze abafana be nyuma yo kuza ku rubyiniro atwawe mu isanduku y’abapfu.

Diamond Platnumz yatunguye abitabiriye Iserukiramuco Wasafi Festival 2023 ubwo yajyanwaga ku rubyiniro n’ababyinnyi be bamuteruye mu isanduku.

Uyu muhanzi yaraye ataramiye mu karere ka Ruangwa mu gace Lindi aho ari mu bitaramo bizenguruka igihugu cya Tanzania binyuze mu iserukiramuco rya Wasafi Festival.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Diamond yavuze ko na we yari afite ubwoba ubwo yari mu isanduku.

Ati “Gusohoka mu isanduku cyari igikorwa cy’ubusazi nakoze mu ijoro ryashize, nagize ubwoba ubwo nari nyirimo.”

Mbere y’uko yinjira ku rubyiniro habanje kumvikana amajwi n’urusaku bikoreshwa muri filime ziteye ubwoba ndetse ku rubyiniro hari amasanduku ane n’abantu bambaye amakanzu y’umukara.

Uko ayo majwi yumvikanaga niko ababyinnyi be bazamukaga urubyiniro bateruye isanduku irimo Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi yavuye muri iyo sanduku aririmba indirimbo yise “Baba Lao” yakoze mu myaka ine ishize.

Muri iki gitaramo Diamond Platnumz yari aherekejwe n’abarimo Zuchu, Lava Lava na Mbosso wari utaramiye Ruangwa ku nshuro ya kabiri ari wenyine izindi nshuro zabanje yabaga ari kumwe na Yamoto Band mu myaka itandatu ishize.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amarushanwa aragwira! Irushanwa ryo gushaka umunebwe wa mbere rikomeje gutangaza abatari bake bari kuryumva

Umukobwa witwa Ishimwe Ange avuga ko hari ubwo yigeze gusabwa na Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu batandukanye kumusura iwe akabyanga