in

Amarushanwa aragwira! Irushanwa ryo gushaka umunebwe wa mbere rikomeje gutangaza abatari bake bari kuryumva

Amarushanwa aragwumira! Irushanwa ryo gushaka umunebwe wa mbere rikomeje gutangaza abatari bake bari kuryumva.

Muri Montenegro, hari kuba irushanwa ridasanzwe ryo gushaka umuntu w’umunebwe kurusha abandi, aho abaryitabiriye, bari kuryama ntacyo bakora, ngo bagaragaze ko ubunebwe ari ibintu byabo.

Umwaka ushize, irushanwa nk’iri ryarabaye muri iki Gihugu gito cyo ku Mugabane w’u Burwayi, ryegukanywe n’uwamaze amasaha 117 aryamye, aho yabaye uwo mu gace ka Brezna.

Ubu hari gushakwa umuhigika, akarenza ayo masaha aryamye ntacyo akora, ubundi akanegukana igihembo cy’Ama-Euro 1 000.

Abari muri iri rushanwa, basabwa kuryama bigaragara ko bafite ubunebwe, ku buryo uhagurutse cyangwa akicara, aba yishe amabwiriza, agahita asezererwa mu irushanwa.

Gusa abahiganwa bemererwa iminota 10’ yo kujya kwikiranura n’umubiri, bakajya mu bwiherero, ariko iyi minota bakayihabwa nyuma y’amasaha umunani, baryamye.

Ikindi ni uko aba bahatana bemerewe gukoresha telefone na mudasobwa, ariko bakabikoresha baryamye.

Flip Knezevic w’imyaka 23 uturuka mu mujyi wa Mojkovac, witabiriye iri rushanwa, yavuze ko yizeye kuryegukana. Ati “Dufite buri kimwe twifuza. Abateguye irushanwa bariteguye neza ndabona igihe kiri kwihuta.”

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu Imana yiremeye bakomeje kumarana: Mudugudu yapfuye urwagashinyaguro akubiswe isuka mu mutwe, icyatumwe yaswa iyi suka cyamenyekanye 

Diamond Platnumz yakanze abafana be nyuma yo kuza ku rubyiniro atwawe mu isanduku y’abapfu (AMAFOTO)