in

Diamond Platnumz yaciye agahigo ko kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bafite amenyo ahenze cyane

Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye mu byamamare by’ibikomerezwa bifite amenyo ahenze ya zahabu azwi nka (Grillz Diamond) iri mu zihenze.

Ku wa gatatu, tariki ya 12 Gicurasi, uyu muhanzi wo muri Tanzaniya akaba n’umuyobozi wa Wasafi, Diamond Platinumz, nibwo byatangajwe ko yamaze kugura amenyo mashya. Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkorambaga akanyura no mu bitangazamakuri bitandukanye, yerekana uburyo Diamond yamaze gushyira ku menyo ye umushongi uhenze cyane, wa Grillz.

Diamond bigaragara ko yasize ‘Grillz’, amenyo yose hasi no hejuru, icyamamare mu kugurisha imitako ya Zahabu ; unacuruza Grillz , yanyarukiye kuri Instagram ye yitwa ‘shohrehcustomade’ ashyiraho amashusho yerekana Diamond anamuha ikaze rigari mu kwisanga mu muryango w’ibyamamare bifite amenyo ya Grillz.

 

Amakuru avuga ko, Abahanzi i b’ibyamamare bafiye aya menyo ya Grillz barimo ; Lil Wayne, Gucci Mane, Kanye West, na Chris Brown ; Grillz, Diamond yamaze gusiga ku menyo ye, urubuga rucuruza Grillz ruvuga ko nibura gusigisha iryinyo rimwe umushonge wa Grillz ari amafanga 250 y’Amadorali, mu gihe Diamond yasigishe amenyo yose,nimba nta ryinyo yakutse nibura yakoresheje ibihumbi 8 by’Amadorali ,nibura miliyoni 8 z’Amanyarwanda.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D, Kevin Kade n’abo bari bafunganwe babaye barekuwe by’agateganyo.

Mukobwa mwiza, dore ibintu by’ingenzi akwiye kubanza gutekereza mbere yo kuryamana n’umusore w’iki gihe.