in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Cyprien

Amazina

Cyprien ni izina ryitwa ab’igitsina gabo, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini (Cyprianus), mu kigereki no mu gihisipaniya (Cipriano). Risobanura “ukomoka i Cyprus”

Imiterere ya ba Cyprien

Cyprien arafungutse, akunda abantu kandi akunda kuvuga no kuganira. Agira igikundiro kubera ubugwaneza bwe, ni umunyamahoro kandi agira ubumuntu. Agira ibakwe kandi yiha intego mu buzima akanakoresha uko ashoboye kose ngo abashe kuzigeraho. Agira umutima woroshye kandi amarangamutima ye ashobora guhungabana bigatuma ashakira ubuhungiro mu bintu bidafashije. Ni umunyamahirwe kandi ntakunda guhangayika, azi guhanga udushya gusa nanone ashobora kuteshwa umutwe n’ibintu bitari kugenda mu buryo we abyifuzamo.

Ibyo ba Cyprien bakunda

Akunda ibintu bikozwe neza kandi biri kuri gahunda cyane cyane ku kazi ke, akunda kwambara neza no kugira isuku muri rusange. Iyo akiri umwana aba ashimisha abantu kubera uburyo yubaha ndetse akavuga utugambo twinshi. Aba akunda gukabya ku buryo ababyeyi be baba bakeneye kumukebura no kumutoza kwigiria icyizere.

Ashaka ko abantu bamukunda, akunda kuganiriza abantu, akunda ubuzima bworoshye kandi bwuzuyemo ibyishimo. Azi kumvisha abantu ibitekerezo bye, mu rukundo azi gukunda gusa ntazi kubashak kwihanganira ibishuko bijyanye n’umubiri! Mu mirimo aba yumva yakora harimo ifite aho ihuriye n’ubugeni n’ubuhanzi, ubuganga, ubucuruzi, ubwarimu, amategeko n’ubutabera.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Claudette

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa David