Uko isi ikomeza gukata mu iterambere niko hagenda havumburwa udushya twimshi.Kuri ubu ikiravugwa cyane ni inkweto zidasanzwe zifite ubwenge n’amaso zizajya zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Bivugwa ko uzambaye zimufasha kumenya ibiri imbere muri metero 4.
Isosiyete ya Tec-Innovation yo muri Otirishiya (Austria), niyo yakoze aka gashya, ikaba iherutse gushyira ahagaragara inkweto zifite ubwenge bw’ubukorano mu gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, zakozwe n’umugabo uzwi nka InnoMake. Izi nkweto zirimo utuntu tumeze nk’amaso 2, areba imbere ku buryo ahari imbogamizi zihabona.
Izi nkweto zifite amaso, iyo umuntu uzambaye ahuye n’undi muntu, zirasona zikamubwira ko ari umuntu, yaba agiye kugonga igikuta zikamuhagarika. Akarusho kandi biba byiza iyo uzambaye afite telefone ikoresha Bluetooth kuko nazo zifite Sisitemu ya Bluetooth, zihuzwa na Telefone hanyuma zikajya zitanga amakuru ku mbogamizi, uzambaye akumva telefone imusabye ko ahagarara cyanwa akamenya icyo ahuye na cyo.
Markus Raffer, umwe mu bashinze Tec-Innovation, yabwiye TechXplore ko ibyuma bya Ultrasonic ari byo biri ku mano y’inkweto aho byereka umuntu utabona inzitizi agiye guhura nazo. Izi nkweto ngo ziranacana nijoro bityo zigakomeza guha uzamabaye amakuru y’imbogamizi ashobora guhura nazo munzira.