in

“Cyane cyane kuri wowe udashaka kubyibuha bikabije” Dore ibibi byo kunywa amazi urimo kurya kabone nubwo ibiryo byaba bikunize

Kunywa amazi uri kurya ni amakosa akorwa n’abantu batandukanye kandi bakayakora batazi ko agira ingaruka ku buzima bwawo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka bigira ku mubiri.

Dore ingaruka zo kunywa amazi urimo kurya

1.Byangiza igogora

Mu gihe umubiri uri gukora igogora, hari acide zizwi nka ‘Digestive Acide’, zishinzwe gukatakata cyangwa gutunganya ibyo wariye zishobora kwangirika cyane mu gihe zihuye n’amazi.

2.Bigabanya amacandwe mu kanwa kawe

Kuba wanywa amazi utararangiza kurya, bigira ingaruka ku ngano y’amacandwe ufite ndetse n’ayo ushobora kugira kuko ibishinzwe kuyakora bihagarikwa n’amazi ukoresheje igihe kitaragera.

3.Byongera ikorwa ry’umusemburo wa Insulin

Aha bigira ingaruka nyinshi mu gihe umubiri wawe wananiye kurwana n’izo mpinduka ari ho hava kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso.

4.Byongera ibiro

Mu gihe urugero rwa Insulin yakozwe mu mubiri wawe rwazamutse kubera kurya amafunguro yavanzwe n’amazi, bizateza ikibazo cyo kwiyongera ibiro ku muntu wanyoye amazi ari kurya. Ibi biterwa n’uko igogora ari kimwe mu bice bituma habaho umubyibuho ukabije.

Abantu bose bagirwa inama yo gufata amafunguro arimo umunyu mucye kandi bakanywa amazi mu gihe cy’iminota 30 barangije kurya cyangwa mbere y’aho iminota 30 mu rwego rwo kwirinda no kugabanya ingaruka zishobora kuba ku buzima bwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yarahindutse: Umuhanzikazi Alyn Sano asigaye yifotoza mu buryo budasanzwe bikamwongerera igikundiro -AMAFOTO

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bavanze n’aba APR FC tureba ikipe izaba iteye ubwoba uyu mwaka wanaha amahirwe yo gutwara igikombe