in

Cristiano Ronaldo yongeye guca akandi gahigo kidasanzwe.

Rutahizamu wa Manchester United yatangiye guca uduhigo mu Bwongereza atarakinira iyi kipe umukino n’umwe, nyuma y’uko umwenda azambara ukubye kabiri amafaranga yaguzwe mu masaha 12 gusa ushyizwe ku isoko.

Umwenda wa Cristiano Ronaldo uriho nimero 7 muri Manchester United wahise ushyirwa ku isoko, abafana mu bice bitandukanye by’Isi bawuguze ku bwinshi bituma aca agahigo ko kugurisha imyenda myinshi mu gihe gito cyane.

Amafaranga Manchester United yatanze igura uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yayakubye kabiri mu masaha 12 gusa binyuze mu kugurisha umwambaro uyu mukinnyi azambara muri iyi kipe yakoreyemo amateka mu myaka yashize.

Ku rubuga rwa Sky Sports no kuri app yayo, inkuru za Cristiano Ronaldo nizo zasomwe cyane ndetse no kuri Twitter yayo, posts za Ronaldo zagize miliyari y’abazikunze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizera Olivier amennye umuceri hasi||Ibya wa mukobwa wamukuye mu Amavubi arabivuze byose..

Ku nshuro ya mbere, Anne Kansiime yerekanye isura y’umwana we.