in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Kwizera Olivier amennye umuceri hasi||Ibya wa mukobwa wamukuye mu Amavubi arabivuze byose..

Kwizera Olivier ufatira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,uherutse kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi azira kuganira (live chat) n’umukobwa uzwi nka Shazzy ,yavuze ko yarenganye, avuga ko asanga Amavubi yamurenganyije.

Ni mu kiganiro Kwizera yagiranye na M. Irene muri The Choice live anyuza kuri channel ya Youtube yatangiye asobanura iby’ifungwa rye ,ndetse n’impamvu yari yavuze ko asezeye burundu umupira w’amaguru akiva muri gereza.Yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge, benshi bashoboraga kumubona nkumuntu mubi muri sosiyete kuko yari yafungwe ariko avuga ko ibyo gusezera muri ruhago byatewe n’impamvu ze bwite.

Kwizera Olivier yakomeje avuga ko yageze aho yisubiraho yemera gusubira mu kibuga ,nyuma yo kumva ibyifuzo byinshuti n’umuryango we.Yongeyeho ko bamwe bari bishimiye ko areka ruhago cyane cyane abatamwifuriza iterambere. Yagize ati:” nari mbizi ko bazishima, ushobora gushimisha umuntu ,ushaka ko wowe biguha amahoro,nubwo aba akwifuriza ibibi”.

Kwizera avuga ko kuba yarahamagawe nanone mu Amavubi atari impuhwe bamugiriye nk’uko Mashami yabivuze ahubwo ko ari uko yitwara neza mu kibuga ndetse buri wese akabasha kubibona.

Abajijwe kuri wa mukobwa Kayesu Shalon(Shazzy) bivugwa ko yarimo ateretana n’uyu mukinnyi bikamuviramo kwirukanwa yasubije ko atari ko byagenze kuko ari inshuti ye bisanzwe ,ndetse ko batarimo bateretana.

Yagize ati:” ni inshuti yanjye bisanzwe,yansabye ko tuganira kuri chat bisanzwe hanyuma abashuti be baramubwira muri comment bati’uziko Olivier afite indi mpano yo kuririmba,wamubwiye akaturirimbira indirimbo eshatu akunda ‘,ni muri ubwo buryo byagenze..numva na music cyane ,narabibakoreye,ariko ntabwo bwari uburyo bwo guteretana.”

Uyu munyezamu kandi yavuze ku byagiye bivugwa ko Shalon ashobora kuba atera umwaku avuga ko abantu bavuga ibyo bashaka yongeraho ko n’ubwo yavuye mu mwiherero ariko bitavuze ko umuntu atera umwaku. Yagize ati: ”Buriya nyine abantu bavuga ibyo bashaka kubera y’uko wenda bishobora kuba byarabaye nkasohoka mu mwiherero ariko si byo bivuze ko umuntu yaba atera umwaku”.

Ati “Ikintu gishobora kuba rimwe, kabiri, gatatu, nanjye ibi bintu bimbayeho mvuzwe rimwe, kabiri, gatatu si uko wenda si uko mvuga nti mfite amahirwe makeya rero ni ibintu bigomba kubaho muri sosiyete bantu bagomba kubyakira”. Kwizera yakomeje avuga ko atari aziranye n’uyu mukobwa na mbere atari n’inshuti ye nta n ibiganiro birenga bitanu bari bakagirana. Yakomoje ku gihe baba bemerewe gukoresha telefone avuga ko nta n’itegeko ryari rihari riuvuga ngo murazifata igihe iki n’iki.

Kwizera yagize ati: ”Yego telefone turazemerewe ariko hari igihe umunsi umwe iyo dufite umukino nk’ejo umusibo nk’ejo mu masaha ya saa yine tugomba gutanga telefone kugira ngo tubashe kuva ku mbuga nkoranyamabaga kugira ngo tubashe kuba twaryama, ariko iyo turi kwitegura imikino telefone tuba tuzemerewe kuko dufite imiryango, dufite abantu dukomokamo tugomba kuba twavugisha.”

Umunyezamu Kwizera yavuze ko yarenganye ijana ku ijana avuga ko yagiye kureba umutoza bikimara kuba amwima umwanya bamubwira ko hafashwe icyemezo ko agomba gutaha akava mu mwiherero. Akomeza agira ati: “Umuntu wese afata ibintu uko abishaka ariko ku ruhande rwabo uko babivuzemo barabizi rwose ko narenganye kubera ko nta mategeko agenga uriya mwiherero avuga ngo telephone ntabwo zemewe kuba zakoreshwa mu gihe muri mu mwiherero ndahamanya nabo ijana ku ijana ko narenganye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live match: Rwanda 🇷🇼 vs Burundi 🇧🇮 #africavolleychampionship

Cristiano Ronaldo yongeye guca akandi gahigo kidasanzwe.