Muri Nzeri umwaka ushize, mu Bwongereza hasohotse ubushakashatsi bwagaragaje ko Manchester United yahembye miliyoni 384 z’amayero mu mwaka w’imikino 2021/22 ndetse byatumye iyi kipe iba ikipe ya mbere ihemba amafaranga menshi muri iki gihugu.
Mu makuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail, umutoza Eric Ten Hag, umuyobozi wa Siporo John Murtough, ndetse n’umuyobozi nshingwabikorwa na Richard Arnold biyemeje ko bagomba kugabanya ishyari ry’imishahara mu rwambariro rw’ikipe.
Iri tegeko bivuze ko rizahita rigonga umunyezamu David de Gea kuri ubu uhembwa ibihumbi 375 by’amayero, bivuze ko yahita agabanyaho ibihumbi 175. Biravugwa ko Manchester United yaba yarasabye de Gea gufata aya mafaranga cyangwa se akazigendera.
Abakinnyi barimo Bruno Fernandes, Casemiro, Harry Maguire, Raphael Varane na Luke Shaw nabo bagomba kujya bahembwa amafaranga atari hejuru y’ibihumbi 200 by’amayero.
Ikizamini gikomeye Manchester United yiteguye guhura nacyo muri iyi gahunda, ni rutahizamu wayo uri mu bihe byiza Marcus Rashford uri gushakishwa na PSG ndetse yiteguye kumuhundagazaho amafaranga kandi nawe bivugwa ko umushahara Manchester United yiyemeje kutarenza atawukozwa.