Mukansanga Salima ari mu basifuzi bane b’icyiciro cy’abagore bazasifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na New Zealand kuva tariki 20 Nyakanga 2023.
Abandi ni Vincentia Amedome wo muri Togo, Bouchra Karboubi wo muri Maroc na Akhona Makalima wo muri South Africa.
Ni nyuma y’amazi make uyu Salima avuye muri Qatar aho yari mu basifuzi basifuye igikombe cy’isi cya 2022.