Kugeza kuri ubu bidasubirwaho Roberto Martinez niwe mutoza mushya w’ikipe y’Igihugu ya Portugal ugiyeho asimbuye Fernando Santos ,nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu .
Akimara kugirwa umutoza mukuru wa Portugal Roberto Martinez yavuze ko Cristiano Ronaldo akwiye icyubahiro nyuma y’imyaka 19 akinira ikipe y’igihugu , ndetse Roberto akaba yahise avuga ko ari ingingo izagarukwaho bidatinze.
