Coach Gael yashyize ukuri kose hanze ku byamuvuzweho ko yashakaga kwica igitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura ndetse kandi yanavuze umukinnyi akunda ku Isi.
Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda no mu Burundi, inkuru nyinshi zagarutse ku gitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura mu Burundi.
Hari amakuru yavuzwe ko Coach Gael yakoze uko ashoboye kugira ngo iki gitaramo ntikibashe kugenda neza.
Uyu mushoramari, Coach Gael yavuze ko adakunda Messi cyangwa Cristiano Ronaldo ahubwo ko akunda Zidani ndetse akaba anemera cyane Jimmy Gatete.
Ndetse kandi yanavuze ko we akunda amafaranga rero ko atashora gutanga agera kuri miliyoni 7 kugira ngo bice igitaramo cya The Ben.
Wowe ni Messi cg Ronaldo? Ninde mukinyi wibihe byose mu Rwanda? Ndetse nibimaze iminsi bivugwa byose Coach Gael… Full interview kuri Abavip TV YouTube channel. #Abavip pic.twitter.com/VUXOd9cUKk
— CoachGael (@coachgaelk) October 19, 2023