in

Clarisse Karasira yashimye Imana n’abafana be nyuma yo gukora ubukwe.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusezerana n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie ,yafashe umwanya ashimira Imana n’abafana be bamubaye hafi muri ubu bukwe bwe.

Dejoie na Clarisse Karasira bakoze ubukwe tariki ya 01 Gicurasi uyu mwaka.Nyuma y’ubu bukwe ,uyu muhanzikazi yanditse kuri instagram ye ashima Imana. Agira ati:”Yadukoreye ibikomeye natwe turashima”.

Arangije ashimira abafana be agira ati:”Bakunzi banjye mwarakoze kubw’ubutumwa banyifuriza ibyiza mwanyandikiye,impano mwampaye no kuba mwaragiye mumpamagara.Ntitwabashije kubana kubera ibi bihe ariko mwakurikira uko byagenze kuri channel ya Youtube #ClarisseKarasira.Mwarakoze kutwereka urukundo natwe turabakunda”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

LIVE● PRIMUS NATIONAL LEAGUE 2020-2021: KIYOVU SPORTS VS RAYON SPORTS

Indaya yagiye kurarana n’abasore babiri bigeze nijoro irabanyarira||Ibyakurikiyeho ni akumiro.