in ,

Christopher yavuze ku bukwe bwe n’inkumi bwari bwahwihwishwe mu minsi ishize

Umuririmbyi Muneza Christophe uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Christopher yahakanye yivuye inyuma ifoto yari imaze iminsi izengurutswa ku mbuga nkoranyambaga yamenyeshaga ibyerekeye ubukwe bwe.

Iyi foto igaragaza Christopher yegereye mukobwa amwitegereza. Yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu nawe avuga ko atazi maze yandikaho “Save the Date” bisa no kubwira abantu kwibuka iyo tariki.

N’ubwo handitseho ‘Save de Date’ ariko nta tariki cyangwa se uko indi mihango y’ubukwe iteganyijwe bizagenda.Christopher yabwiye UMURYANGO ko yatunguwe no kubona ifoto yifotoje muri Gashyantare 2017 ariyo abantu baherako bavuga ko afite ubukwe n’uyu mukobwa bari kumwe.

Ngo ni imwe mu mafoto menshi bafotoye bashakamo imwe izaba yamamaza iki gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali muri Convention Center.

Yagize ati “Yooo Musaza naratunguwe nkubwize ukuri..Iriya foto nayifotoje ubwo nashakaga kwamamaza igitaramo nkunda gukora kuri Saint Valentin…Nta bukwe mfite haracyari igihe, Si vuba gushinga urugo.”

Yakomeje avuga ko yishimira uburyo indirimbo ye ‘Simusiga’ yakiriwe n’abafana be,ngo kugeza ubu yamaze no kwambuka imipaka.

Uyu muhanzi yavuye muri Kina Music yamufashije kumurika impano ye mu myaka irindwi itambutse, yakoze anashyira hanze indirimbo zitandukanye zatumye benshi bamumenya ashimangira izina rye nk’umuhanzi ukwiye kwitabira amarushanwa atandukanye.


Christopher yahakanye ko ari gutegura ubukwe

Christopher yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda muri 2009 aho yakoze indirimbo yise “Bye Bye” ariko ntiyabasha kuyishyira hanze kubera urwego yari iriho ’rutari kuryohera abumva umuziki’. Nyuma yaho yaje gutsinda mu irushanwa ryo kuririmba ryari ryateguwe na Kina Music ahita agirwa umwe mu bahanzi bafashwaga n’iyi nzu itunganya muzika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marushanwa ya Miss World 2017, Miss Elsa yatanze impano yo gufasha abatishoboye

Inkuru y’incamugongo: Miss Mutesi Aurore yapfushije mubyara we